Itangazo Umuseke ufitiye kopi rivuga ko mu rwego rwo guhangana n’abantu bagendaga bambuye ibitaro amafaranga kandi byarabacumbikiye, guhera taliki 01, Mutarama, 2020 uwo ariwe wese( niyo yaba akorana n’ubwishingizi runaka) azajya abanza atanga amafaranga runaka y’ingwate mbere yo guhabwa serivisi.
Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa 31, Ukuboza, 2019 rigashyirwaho umukono na Dr Philbert Muhire rigira riti: “ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri biramanyesha ababigana bose ko nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abahabwa serivisi bakagenda batishyuye bigatuma ibitaro bihora mu gihombo, guhera taliki 01, Mutarama, 2020 , abazajya bahabwa igitanda bazajya bishyura caution( ingwate) mu buryo bukurikira…”
Twagerageje kuvugisha Dr Philbert Muhire ngo atubwire uko igihombo baterwaga n’abantu bagenda batishyuye igitanda cyanganaga ariko ntiyabasha kwitaba telefoni ye.
Isomere itangazo ryose aho hasi:

UMUSEKE.RW