Nyuma y’itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri taliki 31, Ukuboza, 2019 rivuga ko nyuma yo guhabwa igitanda nta yindi serivisi umurwayi azahabwa atabanje gutanga caution(ingwate), Goverineri Gatabazi yavuze ko kiriya kemezo atari cyo ndetse ko yizeye ko kizakurwaho.

Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa 31, Ukuboza, 2019 rigashyirwaho umukono na Dr Philbert Muhire rigira riti: “ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri biramanyesha ababigana bose ko nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abahabwa serivisi bakagenda batishyuye bigatuma ibitaro bihora mu gihombo, guhera taliki 01, Mutarama, 2020 , abazajya bahabwa igitanda bazajya bishyura caution( ingwate)…”
Iyi ngwate ihera ku 10 000 Frw kugeza ku 50 000Frw bitewe n’ikiciro umurwayi arimo( guhera ku bafite ubwisungane mu buzima, ubwishingizi runaka no ku biyishyurira) yamaganiwe kure n’abantu kuri Twitter bavuga ko abayishyizeho birengagije ko iyo umuntu arembye aba agomba kuvurwa ibindi bikazaza nyuma.
Uwitwa Emmanuel Niyitegeka yanditse kuri Twitter ati: “ Ubu se ari abo barwayi waka caution ari nawe muyobozi w’ibitaro ninde urembye? Mbega 2020 weee!!!!”
Avuga ko ubusanzwe umurwayi abanza akavurwa akishyura nyuma, ko umurwanyi atishyura kugira ngo avurwe. Iyi ngo ni gahunda izwi!
Guverineri Gatabazi ati: ‘ ibi ntabwo byemewe kandi birahagarara…’
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Hon Jean Marie Vianney Gatabazi yagize icyo avuga kuri kiriya kiganiro kiri kuri Twiiter kivuga kuri kiriya kemezo cya Dr Muhire agira ati: “Ibi ntabwo byemewe kandi birahagarara ahubwo hashyirwe imbaraga muri services batanga no kwishyuza Districts ayo baba bagomba ibitaro n’ibindi birarane. Abaturage nabo hakenewe ubukangurambaga bwo kubumvisha ko services baba bahawe zishyurwa. Hope RH will withdraw this communiqué {nizeye ko ibitaro bya Ruhengeri biri bukureho iri tangazo”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri bwahagaritse kiriya kemezo…
Dr Philbert Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri yabwiye Umuseke ko nyuma yo kubona ko abantu bafashe ririya tangazo mu buryo ibitaro bitifuzaga, byahise bigihagarika.
Ati: “Bitewe na interpretation zabyo zagiye zigenda cyane cyane nkamwe abanyamakuru ukuntu mwabyanditse kandi atari yo intention byari bigamije mu by’ukuri, twabonye ko biduteranya n’abaturage twakira kandi iriya gahunda twari twashyizeho n’abo hari uruhande yari kubafashamo, byabaye ngombwa ko tuba turetse kuyishyira mu bikorwa hanyuma tukabanza tukavugana n’izo nzego zose.”
Avuga ko uwo ari wo mwanzuro bafashe nk’ubuyobozi bw’ibitaro kandi wahise utangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu gatatu taliki 01, Mutarama, 2019, nkimara kubona inyandiko mwakoze ejo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW