- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Ivuguruye: Gitifu muri Gicumbi afunzwe akekwaho ‘kunyereza ibigenewe abana bato’

Updated: Amakuru Umuseke ukesha gitifu w’umusigire w’Umurenge wa Manyagiro Zephrin Habimana avuga ko mugenzi we w’Akagari ka Rwaruyumbu afunzwe akurikiranyweho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato muri gahunda yo kubafasha gukura neza. Mbere hari amakuru yavugaga ko afunzwe akuriranyweho kunyereza Shisha kibondo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Manyagiro buvuga ko gitifu w’Akagari akurikiranyweho kunyereza amata agenewe abana bato kugira ngo bakure neza

Uyu muyobozi nyuma yo gufatwa, Polisi yamushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha rukorera ku murenge wa Cyumba.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza avuga ko ufunzwe yafashwe taliki 30, Ukuboza, 2019 akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Ati: “  Ufunzwe ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu…Afungiwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, yafashwe taliki 30, Ukuboza, 2019  afungiye kuri station ya Cyumba.”

Umuhoza avuga ko icyaha uriya mugore akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya cumi y’itegeko ryo kurwanya ruswa.

Abajijjwe niba amakuru y’uko uriya muyobozi afungiwe kunyereza ifu ya Shisha kibondo, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko ntacyo yabitangazaho kuko bitagaragazwa n’iperereza.

Nyuma umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Manyagiro Zephrin Habimana yabwiye Umuseke ko uriya muyobozi w’Akagari afunzwe akekwaho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato kugira ngo bakure neza.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza avuga ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gihanwa n’ingigo ya 10 ihana ibyaha bya ruswa.

Uriya muyobozi ngo yayoboraga ka Rwaruyumbu mu murenge wa Manyagiro

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW