- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Netanyahu asaba Inteko kumuha ubudahangarwa ngo adakurikiranwa mu nkiko

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasabye Inteko ishinga amategeko (bayita Knesset) gutora itegeko rimuha ubudahangarwa kugira ngo ubutabera  butamukurikirana ku byaha byo kurya ruswa no gutonesha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Netanyahu yasabye Knesset kumuha ubudahangarwa kugira ngo adakurikiranwa mu nkiko

Netanyahu niwe Minisitiri w’Intebe wa Israel kugeza ubu wayiyoboye igihe kirekire.

Mu myaka ibiri ishize ubushinjacyaha bukuru bumushinja kwakira amafaranga yahawe n’abashoramari batandukanye kugira ngo asabe ibinyamakuru bya Leta kujya bivuga neza ibyo abo bashoramari bakora bityo bunguke nawe abone amafaranga aturutse muri iryo yamamaza.

Kuba Netanyahu asaba Inteko kumuha  buriya budahangarwa bije mu gihe mu gihugu cye hateganywa amatora ya Minisitiri w’Intebe azaba muri Werurwe, 2020.

Kugira ngo ahabwe buriya budahangarwa byasaba ko byemeza na kimwe cya kabiri cy’abagize Inteko ishinga amategeko.

Buriya budahangarwa yaraye abusabiye kuri Televiziyo y’igihugu. Yabusabye kandi habura amasaha ane ngo igihe cyagenwe ngo bube bwataye agaciro kigere.

Yagize ati: “ Kumpa ubu budahangarwa byatuma nkomeza imirimo yanjye yo kurinda Israel ku bw’inyungu zayo z’igihe kirekire.”

Ubundi mu mategeko ya Israel abadepite nibo bashobora guha ubudahangarwa Minisitiri w’Intebe uri mu mirimo kugira ngo adakurikiranwa, bakabikora bashingiye ku buzima igihugu kirimo.

Iyo babumuhaye icyo gihe ubushinjacyaha ntibushobora kumukurikirana kandi nawe ntashobora kwegura igihe cyose atatsinzwe n’urubanza yarezwemo mu nkiko.

Ibyo aregwa byose Netanyahu avuga ko ari ibinyoma bizamurwa n’abadasha ko akomeza kuyobora Israel. Ngo babiterwa n’inyungu za Politiki.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW