Umujyanama muri Perezidansi y’u Bushinwa akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Wang Yi azatangira urugendo mu bihugu bitanu by’Africa aribyo u Burundi, Misiri, Djibouti, Eritrea na Zimbabwe.

Ni urugendo azatangira ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha taliki 07, Mutarama akarurangiza taliki 13, Mutarama, 2020.
Bivugwa ko azasura biriya bihugu kubera ko byamutumiye ngo baganire ku ngamba z’iterambere byafatanyamo n’u Bushinwa.
Bivugwa yatumiwe nab a Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba biriya bihugu aribo Sameh Shoukry wa Misiri, Mahamudu Ali Youssouf wa Djibouti, Osman Saleh wa Eritrea, Ezechiel Nibigira w’u Burundi na Sibusiso Moyo wa Zimbabwe.
Buri ntangiriro z’umwaka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa asura ibihugu runaka by’Africa, ubu bikaba bizaba bibaye ku nshuro ya 30 guhera 1991.
Umwaka wa 2020 kandi uje wuzura isabukuru y’imyaka 20 hatangijwe Forumu ihuza u Bushinwa n’Africa( Forum on China Africa Cooperation (FOCAC.
Hari abahanga bavuga ko u Bushinwa bufite gahunda ndende yo kwigarurira Africa bubinyujije mucyo bwise Belt and Road, iyi ikaba ari politiki ikomeye yatangijwe n’u Bushinwa yo guha Africa ibikorwa remezo byose yifuza.
Ibi ariko ngo bizatuma Africa ihinduka umucakara w’u Bushinwa binyuze mu kunanirwa kubwishyura imyenda iremereye izaba ibufitiye mu myaka mike iri imbere.
China.org.cn
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW