Banki y’Igihugu y’Amajyambere (BRD) yatanze sheke ya Miliyoni 50 Frw yo kugura Telefone zigezweho (Smart Phones) 500 yemeye muri gahunda yiswe Connect Rwanda yo gufasha buri rugo gutunga iyi Telefone.

Umuyobozi wa Banki y’Amajyambere, Kampeta Sayinzoga aherekejwe n’abandi bakora bajyanye iyi nkunga yakiriwe n’abarimo umuyobozi wa MTN-Rwanda n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Mara Phone, Eddy Sebera.
Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko aya miliyoni 50 Frw azagura Smart Phones 500 zikorerwa mu Rwanda za Mara X.
Buvuga kandi ko ikigo cyabo kibaye icya mbere mu gutanga inkunga kemeye muri iyi gahunda ya Connect Rwanda.
BRD ivuga ko iki gikorwa ari nko gutera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri kuko uretse gushyigikira gahunda yo gukunda no gukoresha ibikorwa mu Rwanda, ziriya Smart Phones zizanagirira umumaro imiryango izazikoresha.
Kampeta Sayinzoga yagize ati “Ni amahirwe adasanzwe yo gushyigikira gukoresha ibikorwa mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Eddy Sebera avuga ko nta muryango ukwiye gusigara inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya Smart Phone.
Ubukangurambaga bwo gushaka izi telephone zigezweho zo guha ingo zitazifite, bwatangijwe na Perezida Paul Kagame witanze telephone 1 500 [1], yavuze ko abanyarwanda bakwiye kubona serivisi bitabagoye ku buryo izi telephone zizabibafashamo.
Umuryango we urimo Madamu Jeannette Kagame n’abana babo bose na bucura uri kwimenyereza umwuga bitanze Telefone 88. [2]
Abandi bantu ku giti cyabo, ibigo bya Leta n’ibyigenga bakomeje kugenda bitanga. Mu cyumweru gishize Police y’u Rwanda yitanze Telefone 1 200.
Kugeza ubu Telefone zimaze kwemerwa zigera mu bihumbi 30 mu gihe hakenewe nibura izigera muri miliyoni ebyiri.




UMUSEKE.RW