- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Haruna mu myitozo ya mbere muri Yanga yitegura Simba ya Kagere Meddie

Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna waguzwe na Yanga Africans avuye muri AS Kigali, yakoze imyitoze ya mbere muri iyi kipe mbere y’uko bakina n’umukeba w’ibihe byose Simba SC yanakinnyemo ubu ikaba inakinamo umunyarwanda Kagere Meddie.

Niyonzima Haruna yakoze imyitozo ya mbere

Haruna Niyonzima umaze ibyumweru 2 yumvikanye na Yanga Africans, mbere yo kugenda kuri uyu wa kane, akaba yara amaze icyumweru akora imyitozo na bagenzi be muri AS Kigali, bitegura guhura na APR FC.

Haruna Niyonzima ufite abakunzi benshi muri Tanzania kubera uburyo yitwaye mu myaka umunani akina muri iki gihugu.

Haruna yasubiye muri Yanga Africans idakomeye cyane nk’uko yari imeze ubwo yayivagamo muri 2017 imaze gutwara ibikombe bibiri bikurikiranye bya shampiyona muri Tanzania, ubu Simba SC yahoze akinira ni yo ifite ibikombe bibiri biheruka muri iki gihugu.

Umukino we wa mbere azakinira iyi kipe ya Yanga Africans  uteganyijwe  kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya  Uwanja wa Taifa, iherereye rwagati mu mujyi wa Dar Es Salaam, Aho Yanga Africans izakina na Simba SC.

Ni umukino uzahuza abanyarwanda bakomeye ku mpande zombi, ku ruhande rwa Simba SC hitezwe cyane Rutahizamu w’Amavubi Meddie Kagere naho ku ruhande rwa Yanga Africans ni Patrick Papy Sibomana na Niyonzima Haruna. 

Haruna bamwakiranye ubwuzu
Haruna bagenzi be bamuha ikaze
Papy aha ikaze mukuru we Haruna bakinana mu ikipe y’Igihugu Amavubi
Bamwishimiye

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW