Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo byamenyekanye ko Gen Qassam Soleimani yishwe n’ingabo za USA. Iran yahise irahirira kwihimura kuri USA n’inshuti zayo, ubu yamaze gutegura indege zayo z’intambara.

Ingabo zirwanira mu kirere za Iran zohereje indege z’intambara ku mipaka ihana n’ibihugu biyikikije harimo na Iraq.
Ziriya ndege zo mu bwoko bwa F-14 ziri kuzenguruka mu mpande zose zikikije imipaka.
Mu masaha make yakurikiye urupfu rwa Gen Soleimani, Umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayyatolah Al Khamenei yavuze ko igihugu ke kigomba kuzihorera kuri USA, asaba abaturage kunga ubumwe.
Hari abantu batandukanye ku Isi bemeza ko kwica Jenerali Soleimani bishobora kuvamo intambara yeruye mu gace kose Iran iherereyemo n’ubundi kari gasanzwe katorohewe.
Israel na yo iriteguye…
Nyuma yo kumva ko Gen Soleimani yishwe, Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yahagaritse urugendo yarimo mu Bugereki.
Radio ya Israel yatangaje ko ingabo za Israel ziryamiye amajanja zanga kuraswaho na Iran.
Netanyahu yari mu Bugereki aho yasinye amasezerano y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelori hagati ya Israel, Cyprus, n’u Bugereki.

Sputniknews.com
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW