- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Ingabo za Turikiya zasesekaye muri Libya

Perezida wa Turikiya, Recipp Erdogan yavuze ko ingabo ze zageze muri Libya kuri iki Cyumweru taliki 05, Mutarama, 2020. Zije gushyigikira Guverinoma yemewe na UN no kurinda ko ubutegetsi bwigarurirwa n’ingabo za Gen Haftar ziri kuyotsa igitutu.

Erdogan avuga ko ingabo zageze muri Libya

Perezida Erdogan abitangaje nyuma yo kwemererwa n’Inteko ishinga amategeko kohereza ingabo muri Libya mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare igihugu ke cyagiranye n’iriya Guverinoma iriho muri Libya.

Guverinoma yemewe n’Umuryango mpuzamahanga ya Libya iyobowe na Fayez-al-Sarraj.

Ubutegetsi bwa Sarraj bwugarijwe n’ibitero by’ingabo za Gen Khalifa Haftar ushyigiwe na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu na Misiri.

Perezida Erdogan yabwiye ishami rya CNN rikoresha ururimi rwo muri Turukiya ati: “Tugiye gushyira ibirindiro by’ingabo zacu muri Libya, zizaba ziyobowe n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant General kandi zizakorana umurava akazi twazitumye.”

Avuga ko icyo bagamije atari intambara yeruye ahubwo ari ugutuma Guverinoma yemewe n’amahanga ya Libya ikora neza, idafite igihunga iterwa n’igitutu k’ingabo za Gen. Haftar.

 

Turukiya ni igihugu kihagazeho mu bya gisirikare…

Ikinyamakuru kitwa Business Insider kivuga ko muri uyu mwaka Turukiya ari iya kenda mu bihugu bifite ingabo n’ibikoresho bikomeye ku Isi.

Ishyira ingengo y’imari mu gisirikare ingana na miliyari $8.6. Mu baturage 81,257,239 abagera ku 735,000 ni abasirikare.

Turukiya ifite indege z’intambara zigera ku 1, 067, igisirikare cyayo kikaba kiri muri 10 bikomeye ku Isi.

Muri ziriya ndege harimo izo mu bwoko bita fighter aircraft zigera kuri 207. Ni igihugu cya karindwi ku isi gifite ibifaro byinshi bibarirwa ku 3, 200. Turikiya kandi ifite ubwato bw’intambara 194.

Ikindi kerekana ko Turukiya yihagazeho ni uko ari yo ya kabiri itanga amafaranga menshi mu muryango wa OTAN nyuma ya USA.

LibyaExpress.com

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW