- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Muhanga: Arakekwaho kwica umugore we amutemaguye na we akimanika mu mugozi

Sixbert w’imyaka 47 y’amavuko wo Mudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we amutemaguye na we agahita yiyahura yimanitse mu mugozi.

Umuhoro basanze kwa ba nyakwigendera bikekwa ko ari wo Sixbert yatemesheje umugore we

Sixbert birakekwa ko yishe umufasha we we Uwamariya mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru rushyira kuri uyu wa mbere.

Irakiza  Anita Umukozi wo mu rugo kwa ba nyakwigendera avuga ko  ubusanzwe nta makimbirane bari bafitanye.

Gusa avuga ko byageze  saa saba zo mu gicuku, Sixbert yaje mu cyumba ke amuzaniye umwana muto ariko ko we atagize ikindi akeka.

Irakiza yatangiye gutegurira abana amafunguro saa Kumi n’imwe za mu gitondo asohotse asanga  sebuja amanitse mu mugozi, ahita atabaza abaturanyi.

Ati “Maze kubona ko yiyahuye ni bwo nahise nemeza ko yanzaniye Umwana yarangije gutema Umugore we.”

Cyakora avuga ko nijoro bataramye Sixbert yabwiye abana basanzwe biga aho bazavana amafaranga bakayashyira Nyirarume ari na we ugomba kuzajya abitaho.

Abaturanyi ba ba nyakwigendera bazindukiyeyo nyuma yo gutabazwa n’umukozi wabo, babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko uyu muryango utari usanzwe ubamo intonganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Rurangwa Laurent avuga ko uyu muryango utari uri mku rutonde rw’ingo zibanye nabi.

Avuga ko nubwo bimeze bityo ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaba cyateye izi mfu z’aba bari barashakanye.

Sixbert na Josée bari bafitanye abana bane, bombi bari basanzwe ari abacuruzi. Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe  mu biruhukiro i Kabgayi ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.

Umugozi basanze amanitsemo
Ngo ashobora kuba yakoresheje urwego yimanika
Irakiza Anita wakoreraga ba nyakwigendera avuga ko nta makimbirane yari asanzwe ababonaho
Abaturanyi baramukiyeyo

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/MUHANGA