- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Netanyahu yacitswe ‘amena ibanga’

Mu buryo bigaragara ko atashakaga, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ‘yavuze ko igihugu cye gitunze intwaro za kirimbuzi.’ Yabivuze ubwo yabwiraga abagize Guverinoma ye aho  uruganda ruzamura ingufu z’umwuka ruzivana mu Nyanja rugeze rwuzura.

Netanyahu yavuze ko igihugu cye gifite intwaro za kirimbuzi. Icyo ni igifaro cy’umwihariko wa Israel kitwa Merkava

Yagize ati: “ Igihugu cyacu gikomeje gukungahara mu ngufu za kirimbuzi{Nuclear Power}”.

Yahise yikosora avuga ko ‘Israel ari igihugu gifite inganda zikoresha ingufu zihambaye{energy power}.’

Daily Mail ivuga ko ubusanzwe Israel yari izwiho kugira intwaro za kirimbuzi ariko yo ntiyigeze ibyemeza cyangwa ngo ibihakane ahubwo yahisemo kujya yima amatwi ababivuga ho.

N’ubwo hari abakeka ko ari ijambo ryacitse Netanyahu ariko siko Reuters ibibona.

Isanga kuba Netanyahu abivuze mu gihe mu gace iherereyemo hari umwuka w’intambara bitagomba gufatwa nk’impanuka nk’uko hari ababibona batyo.

The Times of Israel mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 06, Mutarama, 2020 yanditse ko USA yari yaramenyesheje Israel umugambi wayo wo kuzahitana Gen Soleimani.

Hari raporo zabwiye kiriya kinyamakuru kandi ko Israel ifite mu bubiko bwayo intwaro za kirimbuzi zigera mu ijana.

Yahoo News ivuga ko nta kuntu Iran yaba ifite intwaro za kirimbuzi, hanyuma ‘Israel ikabirebera gusa, ubundi ikagereka akaguru ku kandi!’

Bivugwa ko abashinzwe gufata ibyemezo mu ngabo za Israel bicaye bategereje ko Iran yahirahira igakora ku ntwaro za kirimbuzi, kugira ngo nabo bahite bazisenya.

Muri iki gihe ngo amaso n’amatwi bya Israel biri kuri Iran kurusha ikindi gihe.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW