Abantu 50 bapfuye abandi basaga 200 barakomereka mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba muri Ira, bari mu muhango wo gusezere bwa nyuma Gen Qassem Soleimani, bapfiriye mu mubyigano ukomeye. Ntiharamenyekana icyateye uriya mubyigano.

Pirhossein Koolivand uyobora ikigo gishinzwe ubutabazi muri Iran yavuze ko hakomeretse abagera kuri 230.
Ati: “Tumaze kubona imirambo 40 n’abantu bavunitse bavanze n’abakomeretse bagera kuri 230. Byabaye basezera Gen. Soleimani.”
Iyi mibare yaje kuzamuka cyane ubu abapfuye bamaze kuba 50.
Kuri uyu wa Kabiri abaturage ba Iran batuye mu Bushinwa na bo bakoze umuhango wo gusezera kuri Gen Qassem Soleimani uherutse kwicwa na rocket yarashwe na drone ya USA ubwo yari aciye ku kibuga k’indege cya Baghdad muri Iraq.
Bivugwa ko yarashwe avuye muri Liban kubonana n’abarwanyi ba Hezbollah, basanzwe bazwiho kutavuga rumwe na Israel (inshuti ikomeye ya USA).
BBC
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW