- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Nyarugenge: Yagiye kwaka ay’umutekano bayamwimye ‘bivamo imirwano’

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 06, Mutarama, 2020 abanyerondo bo mu Mudugudu wa Akanyamirambo, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge bavugwaho kwaka abaturage amafaranga y’umutekano bayabura bakabakubita, ndetse hari abakomeretse. Ngo bari biriwe basangira inzoga.

Abanyerondo bari batangiye gusangira n’abaturage ‘mu masaha ya kare’, bugorobye batangira kubabaza niba baratanze amafaranga y’umutekano.

Ngo batangiye kuyaka uyabuze agakubitwa inkoni abanyerondo bagendana.

Gitifu w’Akagari ati: ‘Umuturage yafashijwe na bagenzi be kurwanya umunyerondo amwishyuje’

Ubuyobozi bw’Akagari ka Rwesero muri uriya Murenge wa Kigali bwo buvuga ko intandaro ya biriya ari umuturage umunyerondo yagiye kwishyuza ibirarane by’amezi atanu ku mafaranga y’umutekano atatanze, undi aho kugira ngo yishyure arabyanga.

Abyanze, Umunyerondo wari uje kumwishyuza ngo yamusabye guhaguruka bakajyana kurara irondo kuko ngo ubusanzwe ubuze ubwishyu bw’amafaranga y’irondo asabwa kurirara na we.

Undi ngo yabyanze ndetse abishishikarizwa n’abo basangiraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwesero, Jacques Nshimiyimana yabwiye Umuseke ko uriya muturage yagiranye ubufatanye bubi na bagenzi be bashaka kurwanya umunyerondo, ibyo yise ‘solidalité negative.’

Avuga ko yabyumviseho ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ati: “Uwishyuza amafaranga y’irondo mu Mudugudu w’Akanyamirambo mu Kagari kacu, yagiye kwishyuza umuturage usanzwe urimo ikirarane, ariko n’ubundi asanzwe agorana kwishyura.

Ari muri ba baturage bagorana kwishyura… Ngira ngo yari mu kabari! …Nuko we na bagenzi be basangiraga batuka uwishyuza, nyuma uyu wishyuza ahamagara Mudugudu n’ushinzwe Umutekano ababwira ko uwo mugabo yakomeje kugorana atishyura, baraza bamugeraho bamusaba kwishyura ariko arabyanga…”

Nshimiyimana akomeza avuga ko uwo mugabo nyuma yo kwanga kwishyura bamusaba kujya kurarana na bo irondo nk’uko ngo gahunda y’Umujyi wa Kigali ibiteganya, uyu muturage ngo ‘aho kugira ngo abyumve yatangiye kuvuga nabi no kurwana n’abo bari bari kumwe’.

Gitifu Jacques avuga ko abasangiraga n’uriya muturage baje kumufasha kurwanya abashinzwe irondo.

Yemeza ko ntawakomerekeye muri iyo mirwano, ariko ngo hari umugore witwa Nyanzira ufite Akabari wakomerekejwe n’urugi rw’irembo rye.

Jacques Nshimiyimana avuga ko nta muturage wigeze amuregera ko yakomeretse ndetse ubwo twavuganaga ngo yari avuye ku Kagari agiye kwegera abaturage (ibyo bita kujya kuri terrain).

Avuga ko nyuma y’uko biteje sakwa sakwe, uriya muturage yanze kwishyura no kujya ku irondo, bamuhamagaye abagira inama yo kubireka aho kugira ngo bivemo imirwano.

Uyu muyobozi w’Akagari ka Rwesero asaba abaturage kumva ko gutanga amafaranga y’umutekano ari inshingano ze, akayatanga ataruhanyije kandi yaba yumva ko atazayabona akemera ibiteganywa n’amabwiriza y’Umujyi wa Kigali yo kurara irondo inshuro enye mu Cyumweru.

Nubwo Umuyobozi avuga kuriya, andi makuru avuga ko abaturage bamwe bakuhiswe abandi barakomereka bakubiswe n’abanyerondo, kuko ngo irondo ry’Umudugudu wa Kanyamirambo ryitabaje irya Rweza.

Abanyerondo mu mugoroba wo ku wa mbere tariki 06 Mutarama 2020 nyuma y’umwanya bari mu kabari n’abaturage ngo batangiye kwaka amafaranga y’umutekano uyabuze bakamukubita.

Byabereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kigali
Umurenge wa Kigali ni umwe mu mirenge ya Nyarugenge ifite ahantu h’icyaro hanini

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW