Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abantu biciwe mu buso bw’ikibuga k’indege cya Gisenyi kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2020 byakomeje, habonetse igera ku 113 isanga indi 28 yabonetse ejo hashize.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage, Ishimwe Pacifique yemeje ko ku bimenyetso bafite ari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Abashakisha imibiri bari ku munsi wa kabiri w’iki gikorwa, ejo hashize ku wa kabiri tariki 7 Mutarama 2020, habonetse imibiri 28, bemeza ko igikorwa gikomeza kuri uyu wa gatatu hakoreshwa imashini kabuhariwe zihinga.
Muri rusange imibiri yabonetse mu buso bw’Ikibuga k’Indege cya Gisenyi muri iyi minsi ibiri imaze kuba 141, ibikorwa byo gushakisha ko haba hari n’indi birakomeje.
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage, asaba ababuze ababo muri Gisenyi kuza kureba niba bamenya imyenda ababo bari bambaye kugira ngo babamenye.
Gushakisha imibiri nibirangira, ababonetse bazashyingurwa mu cyubahiro.



MAISHA PatrickĀ
UMUSEKE.RW i Rubavu