- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Iran yarashe ibirirndiro 2 by’ingabo za USA muri Irak, yavuze ko ari ukwihorera

Amashusho yatambutse kuri Televiziyo ya Leta muri irani agaragaza ibishashi by’ibisasu rutura bya missile, iberenga 10 byarashwe ku birindiro by’ingabo za America zirwanira mu kirere biri ahantu habiri hatandukanye muri Irak nk’uko byemejwe na Ministeri y’Umutekano muri Amaerica.

Minisiteri y’Ingabo muri USA yavuze ko Missile rutura za Iran zarashwe ku birindiro by’ingabo zayo 2 muri Irak

Televiziyo ya Iran yatangaje ko biriya bitero biri mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rwa Gen Qasem Soleimani wishwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize, akaba yashyinguwe kuri uyu wa kabiri.

Gen Qasem Soleimani  yarashwe n’indege itagira umupilote i Baghdad, ku itegeko rya Perezida Donald Trump wanabyigambye.

Minisiteri y’Ingabo muri America yavuze ko ibirindiro byayo bibiri biri ahitwa Irbil na Al Asad byagabweho ibitero.

CNN ivuga ko mbere ubuyobozi bwa Irak bwavuze ko hari ingabo za Irak zaguye muri kiriya gitero, ariko nyuma buzakuvuguruza ayo makuru.

Iyi Televiziyo ya Leta muri America ivuga ko ubuyobozi bw’Ingabo muri America bwatangaje ko bukibarura ibyangiritse muri kiriya gitero, ariko ntibwavuze niba hari Umusirikare wa USA wapfuye.

BBC yo yasubiyemo ibyavuzwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida muri America, Stephanie Grisham.

Ati “Perezida yahawe amakuru, arakurikiranira hafi uko ibintu bimeze, ndetse arakorana inama n’itsinda rishinzwe kumugira inama mu by’umutekano.”

Ingabo za Iran (Iran’s Revolutionary Guard) zavuze ko kiriya gitero ari kimwe mu byo guhora urupfu rwa Gen Soleimani.

Itangazo ry’ingabo za Iran rigira riti “Turaburira inshuti za America zose, zahaye ibirindiro ingabo zayo zikora ibikorwa by’iterabwoba, igihugu cyose kizatangiza ibikorwa by’ubushotoranyi kuri Iran, kizagabwaho ibitero.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Zarif yatangaje kuri Twitter ko igihugu ke cyagabye kiriya gitero mu rwego rwo kwirwanaho, ahakana ko kitagamije gutangiza imirwano mu karere.

Perezida Trump na we igitero cya Iran cyamugeze mu gutwi.

Kuri Twitter ati “Byose nta kibazo! Missiles zarashwe zivuye muri Iran ku birindiro by’ingabo biri muri Iraq. Ubu hararebwa umubare w’abo byahitanye & n’ibyangiritse. Ku geza ubu, ni byiza! Dufite igisirikare gikomeye kandi gifite ibikoresho kurusha ibindi byose ku Isi, ku geza ubu! Ndaza kuvuga ijambo mu gitondo.”

Iran yanagabye ibitero by’ikoranabuhanga kuri zimwe mu mbuga za Internet z’ibigo bya Leta muri America.

UMUSEKE.RW