- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Muhadjiri yaba ari ku muryango wa APR cyangwa uwa Rayon?…We abivugaho iki?

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Emirates Club, Hakizimana Muhadjiri, ukomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda ngo amugarurure by’umwihariko APR yahoze akinira ndetse na mukeba wayo Rayon Sports. We avuga ko nta kipe iramugezaho icyo gitekerezo.

Muhadjiri yagiye muri Emirates Club avuye muri APR

Kuri uyu wa mbere hagiye hanze amakuru avuga ko APR FC na Rayon Sports ziri kwifuza Hakizimana Muhadjiri kugira ngo uyu mukinnyi w’imyaka 25 agaruke muri shampiyona yo mu Rwanda.

Aganira na RBA, Muhadjiri yavuze ko ayo makuru atari yo kuko nta kipe iramuhamagara imubwira ko imwifuza.

Ati “Ntabwo ari byo, Kugaruka mu Rwanda ntabwo mbyanze kuko ni mu rugo gusa biragora iyo umuntu yakinnye hanze y’igihugu kugaruka kuko aba yifuza gutera imbere biruseho.”

Hakizimana yemera ko yavuganye na APR FC. Ati “Kuva nava mu Rwanda twakomeje kuvugana barampamagara bakambaza uko ubuzima bwange bumeze mu ikipe nshya nkinira.”

Hakizimana Muhadjiri avuga ko gukinira ikipe nk’iyo akinara bitoroshye bisaba imbaraga nyinshi.

Ati “Igihugu nkinamo kemera abanyamahanga babiri gusa, birumvikana ko kugira ngo ubone umwanya ugomba gukoresha imbaraga nshinshi.”

Uyu mukinnyi bivugwa ko yifuzwa na APR FC ndetse na Rayon Sports, mu mvugo ye yumvikana nk’utishimiye uko akinishwa mu ikipe ya Emirates Club, nyuma y’uko izanye umutoza mushya aho we avuga ko amukinisha kuri 7 nyamara umwanya we ari 10.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi yanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/2018.

Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC yaje kumugurisha akayabo ka Miliyoni 124.500 muri Emirate Club akinira ubu.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW