- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Nyamagabe: Mayor yavuze ko Gitifu wa Kitabi n’uwa Uwinkingi “Bahagaritse akazi”

Eliezel Nyandwi wayobora Umurenge wa Kitabi, na Epaphrodite Niyitegeka  wari Gitifu w’Umurenge wa Uwinkingi yo mu Karere ka Nyamagabe bagejeje ku Nama Njyanama amabaruwa yo kwegura mu nshingabo barimo nk’abayobozi, na ho Mayor wa Nyamagabe avuga ko “basezeye akazi”.

Iriya nama yateranye mu gitondo kuri uyu wa 08, Mutarama, 2020 niho bariya bari Abanyamabanga Nshingwabikorwa batangiye ariya mabaruwa.

Bivugwa ko Nyandwi yagiye ku Biro by’Akarere ka Nyamagabe ahura n’Abajyanama bagira ibyo baganira ariko ngo baza kumubwira ko bamuha amahirwe ya nyuma agakosora ibitagendaga neza mu kazi ke undi ahitamo kwandika kwegura.

Nyuma y’inama Eliezel Nyandwi yajyanye n’abandi bayobozi kwakira Abadepite basuye Akarere ka Nyamagabe.

Epaphrodite Niyitegeka na we wari Gitifu w’Umurenge wa Uwinkingi yeguye mu nshingano ze.

Mayor wa Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko bariya Bayobozi bateguye ko ahubwo bahagaritse akazi.

Ati “Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi yagiye kwiga, naho uwa Kitabi yagiye kwita ku muryango.”

Mayor avuga ko Imirenge itanu mu Karere ke ubu idafite Abanyamabanga Nshingwabikorwa, irimo Mugano, Kibumbwe, Kitabi, Uwinkingi.

Umwe mu baturage ba Kitabi bakurikiranira hafi ubuzima bw’uriya Murenge yabwiye Umuseke ko Nyandwi yagiye asabwa kwegura agatakamba, akavuga ko ibitagenda neza agiye kubikosora.

Eliezel Nyandwi ngo Umurenge we wazaga mu ya nyuma mu gukemura ibibazo by’abaturage harimo no kubashishikariza gutanga ubwisungane mu buzima, ndetse ngo habonekaga inzu zimeze nka nyakatsi nyinshi.

Uwo muturage utashatse ko amazina ye tuyatangaza ati: “Mbere yabanje gukorera muri Kaduha ariko aza kwimurirwa inaha muri Kitabi. Icyo gihe bwari uburyo bwo kureba niba yagira ibyo akosora ariko nanone byaranze.

Nyirubwite Eliezel Nyandwi twamuhamagaye ngo agire icyo atubwira yumvise ko ari Umunyamakuru umuhamagaye arasubiza ati: “Buretse gato ndaje!”…

Umuseke wahamagaye Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Nyamagabe Fiacle Ndahindurwa tumubaza niba bakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Nyandwi atubwira ko yari amaze iminsi atari mu kazi, kandi ko atwaye ‘nta byinshi yatubwira’.

Visi Perezida wa Njyanama ya kariya Karere Mathias Ngezenubwo we arangije kumva ikibazo twamubajije gisa n’icyo twabajije Perezida wa Njyanama ‘yahise adukupa.’

Umurenge wa Kitabi ufite utugari dutanu aritwo:  Mujuga, Kagano, Mukungu, Shaba na Uwingugu, ni umwe mu mirenge y’u Rwanda yeramo icyayi kinshi kurusha ahandi.

Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
Umurenge wa Kitabi ni umwe mu murenge yera icyayi kiza kandi kinshi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW