- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Putin yasuye Assad, baganiriye iki?

Mu gihe umwuka w’intambara yeruye ukomeje gututumba hagati ya Iran na USA ndetse no Burasirazuba bwo hagati, Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yasuye  Bashar Al –Assad wa Syria, inshuti ye ikomeye. Baganiriye ku byerekeye uko ibintu byifashe mu karere Syria na Iran biherereyemo.

Putin na Assad basanzwe ari inshuti

Uburusiya bwabaye hafi Syria cyane mu ntambara imaze mo iminsi ndetse hari abemeza ko iyo Syria itagira u Burusiya ubu Perezida Assad aba yarapfuye cyangwa yarahunze.

Ubufasha u Burusiya bwahaye Assad bwatumye yigarurira igice kinini cyari cyarigaruriwe n’abashakaga kumuhirika bafashijwe na USA.

Syrina kandi ni inshuti ya Iran kuva kera, ku rundi ruhande ikaba umwanzi wa Israel ndetse kuva kera ubwo Israel yayamburaga ubutaka buri ahitwa Golan.

Uru ni urugendo rwa kabiri Putin akoreye muri Syria kuva igihugu cye cyatangira gufasha Assad kwirukana abamurwanyaga.

Ubwo ahaheruka hari muri 2017, icyo gihe akaba yarasuye ibirindiro by’ingabo ze biri ahitwa Latakia mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria.

Ku rundi ruhande Israel na USA nabo bakomeje kwitegura intambara igihe icyo aricyo cyose Iran yaba iyitangije.

Kuri uyu wa Kabiri umujyanama wa Donald Trump witwa Avi Berkowitz yagiye i Yeruzalemu kuganira na Netanyahu ku byerekeye uko umutekano wifashe mu karere no kwigira hamwe icyakorwa.

The Independent

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW