- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

U Burundi babishatse twaganira n’ubwo ibyo baturegaga ntacyatumaga dushobora kugirana ibiganiro- Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta avuga ko ibyo u Burundi bwakunze gushinja u Rwanda bitari bifite ishingiro ku buryo u Rwanda rwahaguruka rukajya kuganira n’iki gihugu cy’abaturanyi ariko ko mu gihe cyo cyabishaka u Rwanda rwiteguye gusasa inzobe na  cyo.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yabivuze kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru agaruka ku ishusho y’u Rwanda n’ububanyi n’amahanga.

By’umwihariko mu bubanyi n’ibihugu bituranyi by’u Rwanda, Dr Biruta yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itanu urimo igitotsi.

Muri 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yitozaga muri manda ya gatatu, muri kiriya gihugu habaye imvururu zanatumye bamwe mu baturage bacyo bahungira mu Rwanda.

Kuva kiriya gihe Leta y’u Burundi yakunze gutunga agatoki u Rwanda ko iri inyuma y’ibikorwa byo guhubanya umutekano wacyo ivuga ko bamwe mu bahahungiye bitoreza mu Rwanda bagasubirayo guhungabanya kiriya gihugu cyabo.

Afungura inama ya 10 y’inteko zishinga Amategeko z’ibihugu bigize umuryango w’Ibiyaga bigari yabereye i Bujumbura mu ntangiro z’Ukuboza 2019, Perezida Nkurunziza yavuze ko abarwanyi bagabye igitero muri kiriya gihugu mu kwezi k’Ugushyingo batojwe n’igisirikare cy’u Rwanda ndetse bagahabwa ibikoresho n’iki gihugu.

Uyu munsi Dr Biruta yahakanye aya makuru, avuga ko byatangajwe mu magambo gusa hatagaragazwa ibimenyetso.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga gusa ngo u Rwanda rwarateye, hagomba n’ibimenyetso bakanabyerekana, naho ubundi ibibazo byose bibaye muri kiriya gihugu kuba byakwitirirwa u Rwanda ntabwo ari byo.”

Minisitiri Biruta kandi yagarutse ku bitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda umwaka ushize, avuga ko ibyo u Rwanda rwashinje kiriya gihugu ko ababiteye baje baturutse i Burundi hari ibimenyetso “Kuko dufite abantu twafashe babisobanura.”

Avuga ko umubano w’ibi bihugu by’ibituranyi ukirimo igitotsi nubwo u Rwanda rwifuza kubanira neza abaturanyi ku buryo igihe nikigera ibibazo bizashakirwa umuti.

Ku kuba ibihugu byombi byaganira, Minisitiri Biruta avuga ko intego y’u Rwanda ari ukubana mu mahoro n’ibihugu byose ku buryo Leta yarwo itakwanga icyatuma ibi bigerwaho.

Gusa avuga ko ibiganiro bihuza impande ebyiri bisaba ubushake bwazo.

Ati “Ubundi ntawe uganira wenyine, twebwe nta gihe na rimwe twigeze dufunga ngo tuvuge ko tudashaka kuganira n’u Burundi ariko igihe na bo bazaba biteguye rwose twebwe nta kibazo byadutera.”

Yagarutse ku kuba ibi bibazo bimaze igihe kinini u Rwanda rutarateye intambwe ngo ruganire n’u Burundi, avuga ko ibyo kiriya gihugu cyakunze gushinja u Rwanda bitabaga bifite ishingiro.

Ati “Ukurikije ibyagiye bivugwa, ibirego byagiye bitangwa mu myaka yashize, imyigaragambyo yagiye ikorwa, ibitutsi bagiye badutuka […] byagaragaraga ko ntacyashingirwaho kugira ngo tuganirrreee ariko twebwe turiteguye igihe bazabishakira twaganira kuri ibyo bibazo byose bikabonerwa umurongo wo kubikemura.”

Kuva umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazamo igitotsi muri 2015, igihugu cy’u Burundi cyagiye gikora ibikorwa bigaragaza ko kijunditse u Rwanda birimo kubuza bamwe mu bayobozi bacyo kwitabira inama n’ibindi bikorwa mu Rwanda.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW