Iyi nyandiko ni igitekerezo bwite cya RUKIRAMACUMU Nelson ukurikirana UMUSEKE.
Ijambo “babyeyi” uryumvise muri iyi minsi y’itangira ry’amashuri cyangwa igihe amashuri asozwa, rihita ritandukana n’ijambo Ababyeyi rizwi nk’abagabo n’abagore babyara abana, bafite inshingano zo kubarera no kubakuza.
Muri iyo minsi nkomojeho ‘babyeyi’ ivuga ibaruwa yandikirwa ‘Ababyeyi’ ahanini isobanura urutonde rw’ibikoresho nkenerwa umunyeshuri asabwa kuzana ku ishuri igihe atangira.
‘Babyeyi’ ihabwa abana iyo amashuri arangiye ahenshi, kugira ngo ababyeyi bitegure kuzabishyurira umwaka ukurikira bazi neza ibyo basabwa.
Ihabwa kandi ikohererezwa ababyeyi iyo abanyeshuri cyane abarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bagiye gutangira mu wa mbere w’ayisumbuye, n’abarangije uwa gatatu w’ayisumbuye bagiye mu wa kane, bamaze kumenya ibigo bazoherezwamo nyuma yo kubona amanota bagize.

Babyeyi ibaye babyeyi
Kimwe mu byibazwa n’ababyeyi iyo babonye “babyeyi” ni itandukaniro rigaragara ku rutonde rw’ibisabwa ku banyeshuri bagiye gutangira mu kiciro kimwe, haba mu wa mbere cyangwa mu wa gatatu. Ibi cyane bigaragarira mu mashuri yigenga uretse ko n’aya Leta hari aho bitandukana.
Ibi kandi ntibigera gusa mu mashuri yisumbuye kuko no mu mashuri abanza hari aho usanga urwo rutonde.
Urwo rutonde si ikibazo. Ibiriho bitera kwibaza byinshi ndetse bigatera kwibaza ibishingirwaho. Ikigo kiratuma umwana ipaki y’impapuro z’isuku igizwe n’impapuro cumi n’ebyiri (12), ukibaza niba icyo kigo giteganya kuzarwaza indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi!
Hiriya ukabona ikindi cyatumye izo mpapuro esheshatu (6). Ahandi baratuma umwana amakayi 18 arimo atandatu y’amapaji 200 na cumi n’abiri y’amapaji 120, ahandi ugasanga batumye umwana amakayi 22 arimo amanini (registres) atatu (3) n’umubare runaka w’amapaji 200 cyangwa 120.
Ibyo ugasanga babikoze ku mwana utangiye uwa mbere w’ayisumbuye.
Ese integanyanyigisho y’amashuri yisumbuye si imwe? Ubwiyongere n’ubuke bw’amakayi byaba ari umwihariko w’ibigo bitanga andi masomo atarateganijwe? Ibyo byiyongeraho ko usanga rimwe na rimwe hari n’ibigo bitegeka ko ibikoresho bigurirwa ku ishuri aho umunyeshuri yiga.
Aho uzasanga abavuga ngo inzitiramibu uzayigurira ku ishuri amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw). Ese ibigo byagombye kwinjira mu bucuruzi bw’inzitiramibu?
Imwe muri “babyeyi” nabonye muri iyi minsi yo mu mashuri abanza, yarimo ahanditse ngo “football”!
Abana bo mu mashuri abanza basabwa gutanga ibihumbi bitatu (3000Frw). None se ayo mafaranga ni ayo kugura imyenda y’abakinnyi, imipira, inkweto…bo mu mashuri abanza?
Ese umwana wo mu mashuri abanza muri iryo shuri ategekwa gukina “football” gusa cyane ko ubwoko bw’imikino ari bwinshi?
Hepfo y’iyo “babyeyi” hariho indangamanota y’amafaranga ibihumbi bitanu (bulletin, 5000Frw). Iyi bulletin yaba ikozwe mu buhe bwoko bw’ibuye ry’agaciro?
Ayo mafaranga iyo uyakubye ukabara kuri buri mwana uyatanze usanga ari menshi cyane ugeraranyije n’ibyo asabwa gukoreshwa.
Ahandi naho utangiye asabwa umukoropesho mu wa mbere ndetse n’uje mu wa kane. Hejuru y’ibyo agasabwa n’isuka.
Rimwe na rimwe wareba ugasanga icyo kigo nta busitani gifite cyangwa indi mirima gihingamo. Wabara imyaka ishize babituma abanyeshuri ukabona ikigo cyagombye kuba gitunze iduka ry’amasuka n’imikoropesho bitagira icyo bikora.
Ese ayo masuka n’imikoropesho (nubwo yo kubera gukoropa amashuri n’ahandi ishobora kwangirika vuba), ari mu bubiko cyangwa uko umwaka utashye ataha ku isoko.
Ubwo nasomaga kuri Facebook nasanze hari undi na we wabyibajijeho.
Yagize ati “bavandimwe, hagize unsobanurira ibi bintu, ko njye ntabyumva: ni gute umunyeshuri atsindira amashuri, Leta ikamwohereza kwiga ahantu runaka, maze ishuri agiyeho, (yoherejweho), rikamuca amafranga yo kwiyandikisha? (…) Cyangwa se ugasanga amashuri aratuma abana amasuka, ibitiyo, … kandi buri mwaka. Koko umwana yamara isuka mu mwaka umwe, mu mirimo y’amaboko ya kinyeshuri? Ayo masuka ajya he? Munsobanurire ndabiginze.”
Haza kandi n’ikibazo cy’uduhimbazamusyi twa Mwalimu dutandukana, inama z’ababyeyi zigenerwa ‘contribution’ kuri rwa rutonde, iminsi mikuru y’ikigo n’ibindi. Ibi si ikibazo ubwabyo. Ariko se ni gute ku kigo kimwe mu Karere kamwe, gutangira k’umwana bitwara ibihumbi ijana na mirongo ikenda (Frw 190, 000) ahandi bigatwara ibihumbi ijana na mirongo itandatu (Frw 160, 000) ahandi bigatwara ibihumbi ijana na mirongo ine (Frw 140, 000).
Minisiteri igene umurongo uhamye inakurikirane
Mu by’ukuri ibigo byigenga ntibyagombye kuba ibyigenge ngo byumve ko bigomba “gukinira” ku babyeyi.
Ni yo mpamvu Minsiteri y’Uburezi nk’urwego rugena politiki y’uburezi, yagombye kugena umurongo ibi byo kugena amafaranga y’ibisabwa umwana utangiye mu kiciro cy’amashuri runaka bikorwamo, igihe uwo murongo waba udahari, waba uhari hakabaho ikurikiranabikorwa biciye mu bagenzuzi b’uburezi (inspectors) mu Turere.
Ibyo ari byo byose umwana utangiye amashuri yaba abanza, ay’isumbuye mu wa mbere no mu wa kane hari iby’ibanze asabwa. Aha rero byagombye kuba bimwe. Ku buryo “babyeyi” y’ibanze yagombye kuba isa hose.
Ibi ntibivuze ko yaba ari iy’amafaranga make cyangwa menshi. Ik’ingenzi ni uko ibyo abana basabwa byaba bimwe. Bikaba bizwi ko umwana utangiye ishuri yenda mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye atwara amakaye aya n’aya muri uyu mwaka cyangwa muri uyu ukurikiyeho.
Noneho inyongera zaba ku kigo iki cyangwa kiriya zikaba ari umwihariko wacyo; urugero, nk’ibigo by’Abihayimana byizihiza iminsi mikuru y’abitiriwe icyo kigo. Niba gishyizeho ayo mafaranga bikaba bizwi n’impamvu yabyo.
Utumye impapuro z’isuku (hygienic paper) akaba azi ko umwana azana enye (4) cyangwa esheshatu (6) ku gihembwe cyangwa se ipaki ku mwaka ni urugero. Ariko bikaba bimwe. Aho bishoboka umubyeyi akagira ibyo yizanira kuko gutegeka umwana kubigura ku ishuri bigaragara nk’ubucuruzi kuruta impuhwe zifitiwe ababyeyi cyane ko henshi ibiciro byabyo mu bigo bijya hejuru.
Nyamara ariko, hari abana bakabikuye bishobotse mu rugo (impapuro z’isuku, amasabune, umuti w’amenyo…) bitewe n’uko buri rugo rugena imibereho yarwo cyangwa se bakaba babigura ku mabutiki.
Gusa ikibabaje ni uko ku ibaruwa yayo yo ku wa 17/04/2018, Minisiteri y’Uburezi nyuma y’ubugenzuzi yagaragaje ko iki kibazo ikizi ndetse isa n’igifataho umurongo. Ariko biranga bigakorwa.
Ni ugupinga cyangwa ni ingufu nke mu gukurikirana?
Dore uko iyo baruwa yavugaga “Nshingiye ku byavuye mu bugenzuzi bwakorewe mu mashuri 55 mu Turere tugize Umujyi wa Kigali hagamijwe kureba amafaranga asabwa abayeyi (…), turasaba gukurikirana ibibazo bikurikira: Amashuri asaba amafaranga ababyeyi ariko hakaba nta nyandikomvugo y’inama y’abababyeyi yayemeje ndetse n’Akarere kakaba kataramenyeshejwe nk’uko byasabwe na Minisiteri y’Uburezi.
Amafaranga asabwa ku bijyanye n’ubwishingizi, agahimbazamusyi, ibizamini byo ku rwego rw’Akarere bitegurira abanyeshuri kuzakora ibya Leta (MOCK), kugura imodoka, kugura ibigega n’bindi (…) Minisisteri irasaba ko igikorwa cyose gisaba kongeza amafaranga yakwa ababyeyi mu mashuri yaba aya Leta, ay’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’ayigenga, ko kigomba gutegurwa mu ntangiriro z’umwaka w’amahuri ndetse kikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ishuri riherereyemo mbere y’uko bitangira gushyirwa mu bikorwa na Minisiteri ikabimenyeshwa mu nyandiko (…)”
(Iyo baruwa wayibona ku mugereka muri iyi nkuru).
Bigendeye kuri ibi, iki kibazo Minisiteri y’Uburezi yakagihagurukiye biciye mu bagenzuzi bayo baba mu Turere. Hakarebwa kare icyo amashuri akeneye ku buryo cyatumwa ababyeyi bitabavunnye. Kuko n’ubundi mu bigaragara, ibigo bifite “babyeyi” ziriho umurengera w’amafaranga sibyo bigaragaza kwigisha neza no gutsindisha benshi.
Ndetse ahenshi ubona nta n’impinduka zihari haba ku nyubako zazo, ireme ry’uburezi, imihemberwe myiza y’Abalimu n’abandi bakozi bahakora. Ahubwo hamwe hakanugwanugwa kunyereza umutungo.
Komite z’ababyeyi zireke kwemeza gusa
Ubundi komite z’ababyeyi zibereyeho kuba ikiraro hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi ku kemezo gifatirwa abana kugira ngo imyigire yabo igende neza. Nyamara izi na zo zabaye baringa.
Ziza zisa naho zigiye kumenyeshwa ibyemezo byafashwe. Ntaho ubona zagaragaje inzitizi ku bintu runaka byafashweho ikemezo. Cyane ko hamwe na hamwe usanga abari muri komite hari amahirwe (avantages) bahabwa n’ibigo, birimo ko abana babo babyigamo bashobora kwishyura amafaranga make, igihe batarayabonera igihe abana babo ntibirukanwa nk’abandi n’ibindi.
Ibi bituma bicara aho “baha umugisha” ibyemezo byafashwe kuruta gufasha mu kubiha umurongo uhamye kandi ubereye bose.
Nasomye ahantu handitse ngo “niba ukeka ko ikiguzi cy’uburezi gihenze, uzatekereze no ku kiguzi cy’ubujiji maze ugereranye.”
Nibyo koko uburezi burahenze urebye ibibushorwamo. Ikigamijwe muri iyi nyandiko si ukugabanyisha ibigo amafaranga y’ishuri. Ahubwo ni uko habaho umurongo uhamye mu bisabwa ababyeyi n’abana, usa n’aho ujya kuba umwe ugatandukanwa n’umwihariko wa buri kigo.
Icyanditse gitumwa umunyeshuri mu ya “Babyeyi” kikaba gishobora gusobanurwa impamvu y’igiciro cyacyo aho gushyiraho, byo gushyiraho ibintu gusa.
Ibyo ari byo byose umubyeyi uremerewe n’ikigo kiremerewe byose bigira ingaruka ku mwana. Uwa mbere ashobora kwishyura nabi, umwana akiga nabi ndetse akaba yanarivamo. Ikigo na cyo gishobora kudaha abana ibyo kifuza uko cyabigennye.
Hagati aho mu kwirinda ko ibyo biba, Minisiteri y’Uburezi yagombye kugira inama ibigo cyane ibyigenga ngo bitaba “ibyigenge” kuko n’ubundi kwigenga kwabyo bitabibuza gukora ikizamini cyateguwe. Hejuru y’ibyo kandi baba abana barererwa mu bigo bya Leta baba abarererwa mu byigenga bose ni abana b’u Rwanda bahurira ku isoko rimwe ngo batange umusanzu babikesheje ibyo bize.
Guca akajagari kagaragara mu iyongezwa ry’amafaranga yakwa ababyeyi (1) [1]
RUKIRAMACUMU Nelson