- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Rubavu: NTAKASIGAYE yagiye gukiza abarwanaga ‘ahasiga ubuzima’

Umugabo witwa Ntakasigaye Bizumungu yagiye gukiza Cyiza Simon warwanaga n’umugore we witwa Franҫoise Bazimaziki, Cyiza amutera icyuma mu gituza arapfa. Byabaye kuri uyu wa Kane taliki 09, Mutarama, 2020, mu mudugudu wa Rusamaza, Akagari ka Muhira I mu murenge wa Rugerero muri Rubavu.

Bamuteye icyuma mu gituza aje gukiza umugabo n’umugore

Cyiza n’umugore we Bazimaziki barwaniraga mu muhanda  ahagana saa mbiri z’ijoro.

Amakuru avuga ko Cyiza yaje gufatirwa mu murenge wa Nyundo ashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero.

Yafashwe ahagana saa 20h00 z’ijoro kandi ngo yagaragazaga ibimenyetso by’uko yasinze.

 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW