Rob Macaire uhagarariye u Bwongereza muri Iran yatawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Iran kubera ko ngo yifatanyije n’abigaragambya bamagana ko Iran yahanuye indege ya Ukraine.

Ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza bitangaza ko gufungwa kwa Macaire bitandukira cyane amategeko mpuzamahanga.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Dominic Raab yamaganye ibyakozwe na Iran.
Ibiro by’itangazamakuru bya Iran bitwa Tasnim bitangaza ko Rob Macaire yafunguwe.
Macaire kandi ngo Iran yamufashe imuvugaho no kuba ari mu bashishikarije abaturage ba Iran guhaguruka bakamagana ubutegetsi bwa Ayatollah Ali Khamenei.
Tasnim yanditse ko uriya muyobozi uhagarariye u Bwongereza muri Iran ari mu batumye abaturage bari baje kwibuka abantu baguye mu ndege ya Ukraine yahanuwe tariki 08, Mutarama, 2020 bahaguruka bakamagana ubutegetsi bwa Tehran.
Abo ngo yashishikarije guhaguruka bakamagana ubutegetsi bari bateraniye hafi ya Kaminuza ya Amir Kabir.
The Independent
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW