Nyuma yo gutangiza Gahunda ya Gerayo Amahoro mu Karere ka Muhanga, muri Kiliziya ya Bazilika ya Kabgayi hari abaturage babwiye Umuseke ko ari ubwa mbere bumvise iby’iyo gahunda. Basabye gukomeza kuyishishikarizwa, na Padiri abafasha kumva icyo igamije.

Bavuga ko kuba Polisi igiye gukomeza kuyibashishikariza ibinyujije aho basengera ari ikintu kiza cyazagera no mu zindi Paroisse.
Ku rundi ruhande hari bamwe muri bo banenga abamotari bagongera abanyamaguru mu nzira yabagenewe bita ‘Zebra crossing.’
Nyirabagenzi Clémence wari mu misa yatangirijwemo ubukangurambaga bwa GERAYO Amahoro, ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’amadini, yavuze ko bibabaje kuba hari abamotari babagongera mu nzira zabagenewe zitwa Zebra Crossing.
Nyirabagenzi avuga ko bigayitse kandi byerekana ko hari abamotari bica nkana amategeko y’umuhanda, abasaba kwikosora kandi Polisi ikajya ihana abo ibifatiyemo.
Ati: ”Mperutse kubona umumotari agonga umwana muri zebra crossing birambabaza, abatwara amagare bo ntibasiba gukora impanuka.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Superintendent Bahire Anastase avuga ko kuva aho gahunda ya Gerayo amahoro itangiriye impanuka mu muhanda zimaze kugabanuka.
Ati: “Hari ibice mu Karere ka Muhanga byakunze kuberamo impanuka nyinshi mu myaka yashize ariko ubu ni nke…”
Imwe mu mpamvu avuga zatumye zigabanuka ni ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro no guhana abica amategeko y’umuhanda.
Padiri Hakuziyaremye Celse wasomye misa yatangirijwemo iriya gahunda, yabwiye Abakristu bo muri Diyosezi ya Kabgayi ko bagomba kwirinda impanuka zo mu muhanda abasaba kumenya umukono bagomba kugendamo, bitegeye ikinyabiziga kugira ngo kitabatungura.
Avuga ko aterwa impungenge ‘n’abatwara ibinyabiziga basinze’ bakagera ubwo bata umuhanda bakagonga.
Mu gihugu hose kuri uyu wa 12, Mutarama, 2020 Polisi yatangije mu madini bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, ikaba yizeye ko buzatuma impanuka zirushaho kugabanyuka binyuze mu butumwa abanyamadini baha abayoboke bayo uko baje guterana.



MUHIZI ELYSEE
UMUSEKE.RW/Muhanga