- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Muhanga: Umubyeyi yatemye umukobwa we bapfa ibijumba bihiye

Ahagana ku isaha ya 13h00 ku wa 11 Mutarama 2020, Umudamu witwa Mukansanga Providence yatemye umukobwa we witwa Valeria amukomeretsa mu ruhanga bapfa ibijumba bitetse. Byabereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Umudugudu wa Gihomo mu gasanteri ka Cyanika.

Polisi yatwaye uriya mubyeyi uvugwaho gutema umwana yabyaye

Uwahaye amakuru Umuseke, utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ko yamutemye amuhora ibijumba bitetse kuko umukobwa yifuzaga kubiryaho nyina atabishaka.

Ati “Bari batetse ibijumba, umukobwa yaduhuruje atubwira ko byose byatewe n’uko batifuzaga ko abiryaho.”

Ibyo byakuruye kutumvikana no gushyamirana hagati yabo bombi, nyuma umubyeyi ahuruza abavandimwe bato b’uburiya mukobwa bamukubita bagamije kumwirukana mu rugo.

Umubyeyi yafashe umuhoro n’umujinya atema umukobwe we mu gahanga.

Mukansanga Providence yemereye inzego zishinzwe umutekano n’abaturage ko yatemye umukobwa we ariko ko na we yirwanagaho.

Police yahise ita muri yombi uriya mubyeyi n’abana be bafatanyije gukomeretsa uriya mukobwa kugira ngo hakorwe iperereza.

Abaturage bemeza ko kuva na mbere uriya mukobwa asanzwe ahohoterwa mu rugo iwabo, mu byo akorerwa harimo no kumwima ibyo kurya bitewe n’uko asanzwe arwara indwara y’igicuri imutura hasi akenshi, kumuhohotera byafashe intera nyuma y’uko atwite inda kandi nta mugabo afite.

Theogene NDAYISHIMIYE
UMUSEKE.RW