Mu ijambo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yagejeje ku bitabiriye isengesho ryo gushima Imana riba buri mwaka( National Prayer Breakfast) yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhora bashima Imana kuko ngo aho yakuye u Rwanda ari kure.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya 1994 abantu bake ku isi ari bo batekerezaga ko u Rwanda rwazongera kuba ruzima, rugatera imbere ku rwego ruriho muri iki gihe.
Avuga ko iyo witegereje aho u Rwanda rugeze mu kunga abarutuye, mu iterambere no kugira umutekano usanga Imana ari iyo gushimirwa.
Ati: “Tugerageje kuvuga ibyo Imana yakoreye u Rwanda ntitwabirangiza. Iyo tubitekereje bituma dushima bikatuzamura kandi tukumva twakora ibyinshi kurushaho. Ubuzima bwabu bubereyeko gushima Imana . Imana niryo shingiro ryo gushima kwacu.”
Jeannette Kagame avuga ko kuba Abanyarwanda batuje bakaba babanye mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibintu bamwe babonaga ko bidashoboka .
Ubu ngo kuba ubumwe n’ubwiyunge bigaragara mu Banyarwanda nyuma y’ibyo baciyemo ari ikintu cyo gushima Imana.
Avuga ko urugendo rwo guteza imbere u Rwanda rukomeje kandi ko urubyiruko arirwo rubikora kandi ngo rugomba kuzakomeza kubikora neza kurushaho.
Asaba abato kumva ko ibyo ababyeyi babo n’abandi bagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba uko ruri ubu ari ibintu by’agaciro kanini, bityo babirinde.
Umufasha w’Umukuru w’igihugu avuga ko ibyo u Rwanda rucamo bisigara mu mateka yaryo, rukabisoma kandi rukabivanamo isomo ry’igihe kirekire.
Isengesho ryo gusabira igihugu ryabaye kuri uyu wa 12, Mutarama, 2020 ryatumiwemo abashyitsi bo mu bihugu by’Africa, USA, n’Uburayi.


Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW