- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Abiy yasubije Trump ati: ‘Uzajye Oslo kubaza abatanga Prix Nobel impamvu bayimpaye’

Nyuma y’uko mu Cyumweru gishize Perezida wa USA Donald Trump avuze ko ari we wari ukwiye guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, ahubwo kigahabwa Dr Abiy Ahmed, Ahmed yasubije ko mu by’ukuri atari we ugena abahabwa igihembo cya Nobel. Ngo Trump azajye kubaza abagitanga.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed

Perezida Donald Trump yavuze ko yatunguwe kandi atangazwa no kumva ko igihembo cy’uwaharaniye amahoro ku isi cyahawe Dr Abiy Ahmed ngo kuko yunze igihugu cye na Eritrea kandi ngo ari Trump wabahuje akabarinda intambara yari ibugarije.

Dr Abiy yamusubije ko ibyo avuga we ntacyo yabivugaho kinini uretse kumusaba kujya kubaza abagize itsinda ryemeza abahabwa kiriya gihembo kuko aribo bamuha igisubizo nyacyo.

Abiy ati: “ Niba Donald Trump ashaka kumenya ibya kiriya gihembo n’uko gitangwa azajye Oslo abaza Komite ibitegura.Sinjye ugena ibya kiriya gihembo, njye mbirimbanira amahoro kandi nicyo kintu dukeneye mu gace dutuyemo.

Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel cyahawe Dr Abiy Ahmed mu Ukwakira, 2019 ashimirwa umuhati yashyizeho kugira ngo igihugu cye na Eritrea byongere bibane amahoro abatuye ibihugu byombi bagenderanire.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW