Gen Nyamvumba ati “Hano ntabwo ari mu Ijuru, Abanyarwanda ntabwo ari Abatagatifu,…”
Mu mpera z’icyumweru gishize inzego zifite aho zihuriye n’Ubutabera mu Rwanda zakoranye inama y’umunsi umwe barebera hamwe ibyo bagomba kwihutisha mu kerekezo, 2020-2050, mu bibazo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yabajijwe, harimo ubucucike buri hejuru cyane mu Magereza, akaba yaravuze ko ibyiza ari ugukumira ibyaha kuruta kuvuga ngo abantu urabafunga.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin NTEZIRYAYO nyuma y’iriya nama yabwiye Abanyamakuru ko mu kerekezo 2020-2050 mu Butabera naho bagomba kuba ku isonga mu ikoranabuhanga, atanga ingero ku nzego zimwe na zimwe zo mu Butabera nko mu Bucamanza, muri Police y’Igihugu, no mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha.
Iyi nama ni iya mbere ihuza inzego z’Ubutabera muri ebyiri ziteganywa mu mwaka, yitabirwa na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, iy’Ubutabera, Ubushinjacyaha, Police y’Igihugu n’abandi.
Dr. Faustin NTEZIRYAYO avuga ko icyo bagamije ari ukungurana inama no gufatanya ngo buri wese abone ubutabera yifuza.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko bifuza ko ikoranabuhanga ryatanga ibisubizo mu kwihutisha imanza, kuko ngo ikibazo cyo gusubika imanza kiri mu biganirwaho ngo ziburanishwe vuba.
Ku kibazo cy’ubucucike muri Gereza, Dr. Faustin NTEZIRYAYO yagize ati “Ubucucike muri gereza kugira ngo bugabanuke ni uko habaho igituma ubwo bucucike butabaho, gukora ibyaha. Gukumira ibyaha ni byiza kurusha kuvuga ngo abantu ubohereje mu munyururu, kandi ibyo birakorwa n’abo dukorana.”
Avuga ko inama nk’iriya ari ugusasa inzobe kugira ngo buri wese ufite ibiganza binyuramo dosiye y’umugororwa, ayihutishe aburane agirwe umwere cyangwa ahanwe vuba.
Ruswa mu Butabera, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko ibihugu byateye imbere bigira ruswa iri hasi, agasaba ko ufatiwe muri ruswa yajya ahanwa by’intangurugero kandi buri wese akagira uruhare mu kuyikumira.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, avuga ko “Abanyarwanda atari abatagatifu”
Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko Minisiteri ayoboye igaragara mu rwego rw’Ubutabera, mu bijyanye no gukumira ibyaha bitaraba.
Ati “Hari ingamba nyinshi zihari, hari ugushyira Abapolisi ku muhanda, hari ukuganira ariko mu bantu hari ubwo ibyaha bikorwa, iyo bikozwe habaho kubikurikirana no kubihana.”
Yavuze ko Ubutabera bubaho kubera ko haba hari abarenganye n’ababarenganyije, bityo uwarenganyije aba yakoze icyaha.
Ati “Nubwo dukumira ngo ntibibe, hano ntabwo ari mu Ijuru, Abanyarwanda ntabwo ari Abatagatifu, harimo benshi bakora ibyaha, iyo babikoze barabihanirwa.”
Gen Nyamvumba avuga ko mu kerekezo 2020-2050, bifuza ubufatanye n’Abanyarwanda, kubera ko ngo imibare igaragaza ko mu Rwanda gukora ibyaha bitari hejuru, ariko ngo iyo bigiye mu bipimo mpuzamahanga usanga hari intambwe ikwiye guterwa mu kuziba icyuho.
Tariki 30 Ukuboza 2019, Umuyobozi w’Urwego rw’Amagereza, CG George Rwigamba yavuze ko mu Rwanda hari abagororwa bagera ku bihumbi 70, Umucungagereza umwe agenewe abagororwa nibura 30, bikaba bigaragara ko Abacungagereza ari bake cyane. [1]

Photos@NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW