Kubara amasaha n’igihe bibamaze imyaka irenga ibihumbi 5 000 Abanyegiputa babikoresha. Ni bo bazwiho kuba baratangiye kubara ibihe bakoresheje ibicucu by’izuba, indeshyo yabyo n’ikerekezo cyabyo bakurikije uko izuba ryatse. Amasaha tuzi manini bamanika mu nzu no ku mihanda yo yatangiye kuboneka mu kinyenjana cya 13. Ibi byerekana ko igihe n’amasaha abantu batangiye kubigenderaho kuva kera.

Umwanditsi w’Inkuru Roger Marc Rutindukanamurego yagaragaje inyito z’ibihe byo hambere; urukerera, akabwibwi, izuba rirashe, umuseke, inka zahutse, agasusuruko, abantu bahinguye, inka zishoka ….Uduce tw’igihe tukajyana n’ibyo umuntu akora cyangwa n’imiterere y’ibimukikije. Rumwe mu ngero rubisobanura nk’iyo umuntu avuze ati « Ibi n’ibi byabaye mu rukerera cyangwa mu gasusuruko”, haba ari isaha zingahe? Agasusuruko gashobora gutangira saa mbiri ndetse na mbere niba izuba ryarashe kare, nk’uko gashobora gutangira saa tatu cyangwa nyuma yayo iyo haramutse ikibunda.
Agaciro k’igihe, umwanya n’amasaha kumvikana neza iyo imodoka itwara abagenzi cyangwa indege utegereje yakererewe, iyo umuganga ukuvura yakererewe, iyo umufiyanse wawe yakererewe…kuko wibaza ibibazo byinshi.
Mu bahanga mu bya science hari impaka nyinshi zitandukanye ku kubahiriza igihe n’agaciro kacyo. Ariko ikiriho bemeranywaho ni uko uko umuntu akoresha igihe cye ari byo bimubeshaho, akabyungukiramo cyangwa akabihomberamo. Ibi bisobanura ko nta muntu ugomba gupfusha ubusa igihe cye cyangwa atume icy’abandi gitakara kuko gifite agaciro gakomeye kuri buri kiremwamuntu, igihe kirashira, kikagira aho kigarukira. Bigaragara ko umuntu ufite ibyo akora bimwungukira, agaciro k’igihe n’umwanya kaba kenshi.
Bamwe babona ibihe byihuta cyane abandi bakabona bigenda gahoro cyane, umunsi ugatinda kwira. Iyo uri mu bintu umenyereye buri munsi, ubwonko nabwo buramenyera kuko bukoresha imbaranga nkeya. Marie Sebbag umuhanga mu bumenyi by’udutsi duto two mu mutwe avuga ko ibice bimwe by’ubwonko bifata ikoreshwa ry’igihe bikamenyera. Iryo menyera rifasha umuntu kwihutisha igihe mu buryo utamenya neza uko iminsi iri kwihuta. Iyo umuntu akora umurimo yishimiye igihe kirihuta cyane.
Naho iyo uhinduye gahunda y’ibyo wakoraga ku munsi, igihe kirakururuka, umunsi ukaba muremure kuko ubwonko ntibuba bumenyereye iyo mikorere. Ni yo mpamvu abana barambirwa bakabona umunsi utarangira kuko ibyo bakora hafi ya byose aba ari bishya, kuri bo no ku bwonko bwabo. Uko umuntu agenda akura, anasaza, igihe no kubona umwanya biragabanuka cyane kuko igihe kiba kigaragara ko kihuta cyane.
Igihe gifite agaciro gakomeye kigomba kubahirizwa. Abanyarwanda bamwe ntibaha agaciro igihe, umwanya n’isaha. Abatera imbere bose bubahiriza igihe, bubahiriza amasezerano, bubahiriza gahunda n’igihe byumvikanyweho.
Ntabwo umuntu ashobora kugenzura no gutegeka igihe cyangwa ngo agihagarike, ubwo bubasha ntabwo afite ariko ashobora kugenzura gahunda yakoze.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama Global African Investment (GAIS) ku itariki ya 5 Nzeri 2016 i Kigali yavuze ko “ ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga myinshi mu karere ikererwa cyangwa ntishyirwe mu bikorwa kubera kutubahiriza igihe kiba cyatanzwe kandi cyumvikanyweho.”
Kutubahiriza igihe ni kimwe mu bintu bibangamiye cyane abaturage kuva hasi kugeza ku bayobozi bakuru. Kunanirwa kubahiriza igihe bigaragara mu mirimo itandukanye ikorwa ahantu henshi ndetse no mu nama zimwe na zimwe zitegurwa n’inzego zitandukanye. Kutubahiriza igihe bikomeza kudindiza iterambere n’ubukene bukiyongera.
Umuntu wese wifuza gutera imbere by’umwihariko agomba kubahiriza igihe uko byagenda kose, akubaha umwanya n’isaha mu bikorwa bye bya buri munsi, Ni ko ubuzima ku Isi budutegeka.
Iyo umuntu yubahirije igihe ke aba yubahirije n’igihe cy’abandi. Mu bihugu bimwe, igihe ntabwo kitabwaho, kigatakara cyane, ibyo bihugu bigahora binengwa ko bitubahiriza igihe. Ibyo bigomba guhinduka niba byifuza iterambere.
Jean de Dieu Mucyo wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda mu kiganiro kuri television Rwanda ku itariki 12 Mata 2012 yibukije “ko igihe cyose tutazubahiriza isaha, gahunda mu nama no mu bindi bikorwa ntabwo dushobora gutera imbere.”
Kubahiriza igihe ni umuco mwiza abantu bishimira, iyo uri umuyobozi cyangwa umukoresha bituma wubahwa n’abo uyobora, umukozi na we kandi bituma yubahwa na bagenzi be ndetse n’umukoresha we.
Hari igihe inama zisubikwa cyangwa zikigizwayo ku munota wa nyuma hatitawe ku bantu bakoze ingendo cyangwa bahagaritse imirimo yabo. Hakozwe imibare y’ibihombo bituruka ku masubikwa y’inama usanga bisubiza inyuma umuntu ndetse n’ubukungu bw’igihugu.
Kimwe mu bipimo by’iterambere ni iyubahirizwa ry’igihe n’isaha kuko akenshi biterwa n’imitekerereze umuntu afite, uburezi yahawe ku byerekeranye no kubaha igihe n’isaha.
Mu bihugu biteye imbere bikoresha imashini nyinshi, kuubahiriza igihe no kudakererwa birubahirizwa cyane. Ibihugu bizwiho kubariza igihe, biha agaciro kanini igihe, ni na byo biri ku isonga y’ibiteye imbere, Ubudage, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubusuwisi… Iyo umuturage umwe muri ibyo bihugu akereweho iminota itanu, abanza gusaba imbabazi kuko igihe ni igihe, isaha nikaba isaha.
Jean Calvin umwe mu bahanga bo mu kinyenjana cya 16, wavuguruye ibintu byinshi mu mujyi w’i Geneve, yashyizeho amabwiriza akomeye yo kubahiriza igihe, agomba gukurikizwa muri uwo mujyi. Kuri we buri muntu agomba nibura kubyuka saa kumi za mu gitondo akaryama saa tatu za nijoro. Ukererewe cyangwa ukerereje gahunda agacibwa amande. Ni yo mpamvu Abasuwisi bari mu bantu ba mbere mu kubahiriza umwanya n’igihe ku Isi. Kubahiriza igihe, umwanya, n’isaha bituma iterambere ryihuta cyane.
Inyandiko ya Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS