BIRABABAJE kuba mu gihugu aho umubare w’abaturage umuganga agomba kuvura uruta kure cyane uw’Abaganga, uw’ibitaro ari muke ugereranyije n’ababigana, mu gihugu gitumiza imiti hanze, mu gihugu gitumiza ibikomoka kuri Petelori hanze…usanga umuganga afatanya n’abaturage kuvoma ‘essence’ mu mbangukiragurabara!
Video Umuseke wabonye igaragaza imodoka ya Ambulance (imbangukiragutabara) ihagaze mu gace tutaramenya abaturage bari kuyivomamo amavuta (essence) bafatanyije n’umugabo wambaye ‘ikanzu isa n’iy’Abaganga.’
Umuseke wasanze iriya ambulance ifite ikirango cya GR 011 E.
Iyo video iri gukwira ku mbuga nkoranyambaga, igitangira hagaragara abagabo batatu, bavoma ‘essence’ muri reservoir y’inyuma basuka mu ijerekani y’ubururu, iruhande rwayo hari indi y’umuhondo.
Umugabo umwe yambaye ishati yenda gusa n’ubururu bwerurutse n’ipantalo ya kaki ari gusuka, undi umufasha aciye bugufi mu gihe hari undi uhagaze.
Humvikana umugabo ubabuza kubikora agira ati “ Ye Zidane we wabyihoreye koko!”
Ako kanya hahise undi mugabo wambaye isengeri y’umuhondo ndende n’ipantalo imurekuye hasi y’umukara na kamambiri agenda agana aho bavoma essence mu modoka.
Humvikanye nyuma umuntu waka numero y’uwitwa Didi.
Mu kanya gato haje umugabo wihuta bigaragara ko agiye gushaka ikindi kintu basukamo ‘essence’ bavomaga mu yindi ‘reservoir’ y’imodoka.
We yambaye ikanzu isa n’itaburiya Abaganga bambara mu kazi, arafungura kuri ‘reservoir’ y’Ambulance ashyiramo umugozi atangira kuvoma ‘essence’.
Urebye Video amashusho arakeye, ubujura bwo kwiba Leta bwakozwe ku manywa y’ihangu, abantu bahita!
Abafashe video bagombye kuba barabwiye inzego z’ubuyobozi ibyabaye zigakumira.
Icyaba kibabaje kurushaho ni uko wenda na bo baba ari abayobozi bakingiye ikibaba bariya bantu, cyangwa bararebereye ikibi gikorwa.
Nubwo ntawavuga neza neza aho biriya bintu byabereye, inzego zibishinzwe zagombye kumenya aho ari ho n’ababigizemo uruhare, amategeko agakurikizwa.
Hari bamwe baririmba ya ndirimbo ngo ‘Tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda…” bya nyirarureshwa!
Icyo itegeko rivuga
Ingingo ya 624: Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe
Umuntu wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo rusange w’igihugu, ukoresha, nta burenganzira yabiherewe n’inzego zibishinzwe, amafaranga ari ku ngengo y’imari ya Leta cyangwa indi mitungo ya Leta ibyo itateganyirijwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUSEKE.RW