Umwana w’imyaka 10 witwa Henriette Umunezero wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza y’i Gasanze bamusanze mu giti cy’ipera yapfuye yambaye umugozi mu ijosi. ‘Bivugwa ko’ yiyahuye. Iwabo ni mu mudugudu wa Uruhetse, Akagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba muri Gasabo.

Umuturage uri mu bahurujwe yabwiye Umuseke ko iby’urupfu rwa Umunezero barumenyeshejwe na murumuna we w’imyaka ikenda witwa Odille Mukundiyukuri wari uvuye ku ishuri.
Amakuru avuga ko bariya bana bafite ababyeyi bombi ariko ngo Nyina yari yaratandukanye na Se ajya kubarerera ku wundi mugabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Jeanne Nibagwire avuga ko bishoboka ko uriya mwana ‘yari yarabaye ikibazo’ hagati ya Nyina n’uwo mugabo yaje gushaka, bakaba batamwumvikanagaho.
Ati: “ Uyu mwana yarerwaga n’undi mugabo utari Se bikaba bishoboka ko batamwumvikanagaho bikaza kumutera intimba ikomeye.”
Nibagwire yabwiye Umuseke ko kuba umwana w’imyaka icumi yapfuye bibabaje, yaba yiyahuye cyangwa hari ubundi buryo yapfuyemo.
Ku byerekeye ukuntu bishoboka ko umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yakwimanika mu giti ntawe ubimufashijemo cyangwa ngo abe yishwe akamanikwa mu giti, Nibagwire yavuze ko biri kwibazwaho ari nayo mpamvu yagwanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo apimwe hamenyekane iby’urupfu rwe.


Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW