- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Gicumbi: Abarimo Nyamvumba na Shyaka basuye abaturiye umupaka bareba imibereho yabo

Ejo hashize tariki ya 13 Mutarama 2020, ba Minisitiri batanu barimo uw’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka na Dr Mutimura Eugene w’Uburezi basuye ibice bitandukanye bihana imbibi na Uganda bareba uko imibereho yabo yifashe n’ibibazo byabo.

Minisitiri Gen Nyamvumba na Prof Shyaka basuye abaturage b’i Gicumbi

Muri uru ruzinduko kandi hari harimo Minisitri w’Inganda n’Ubucuruzi, Soraya Hakuziyaremye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrict n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Musabyimana  Jean Claude.

Basuye ikigo Nderabuzima cya Murindi  kiri mu murenge wa Kaniga gikorera ahari amanegeka kuko kiri hejuru y’umusozi, bareba niba cyakwagurwa cyangwa kikimurirwa ahandi.

Umuyobozi  w’iki kigo nderabuzima, Nzanzu Ngarambe Jean Claude yavuze ko bimwe mu bice by’iki kigo byibasiwe n’inkongi y’umuriro bikaba byariyongereye ku zindi mpungenge z’uko kiriya kigo Nderabuzima kiri ahantu hahanamye.

Aba bayobozi mu nzego nkuru kandi basuye igishanga cya Gatuna cyahawe abaturage n ‘ingabo za RDF gikunze kwibasirwa cyane n’umwuzure.

Aba baminisitiri barebye icyakorwa kugira ngo abahawe iki gishanga ntibakomeze gukorera mu gihombo.

Abaturage bo bavuga ko iki gishanga gifite imiferege mito ku buryo iyo amazi ahe ari menshi arenga akajya mu mirima.

Banasuye isoko ryubakiwe abaturage ku muhanda werekeza Gatunam rigamije gufasha abakora urujya n’uruza ku mupaka.

Igisenge k’iri soko kigeze gutwarwa n’umuyaga, bariya bayobozi bakaba barebye uko ryanozwa kugira ngo rikomeze gufasha abakundaga kujya guhahira muri Uganda.

Banasuye inyubako ziri kubakwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda n’u Rwanda, basanga imirimo yo kubaka izi nyubako irimbanyije.

Banarebye Umudugudu w’Ikitegererezo uri kubakwa mu murenge wa Rubayauzatuzwamo abatishoboye n’abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yabwiye Itangazamakuru ko uru rugendo rwari rugamije kureba ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage

Ati “Turebe icyo bakeneye haba mu buhinzi, mu burezi, turebe ibibura tuganire nk’inzego za leta tubibonere hamwe dufate ingamba zo kuzamura imibereho y’ abaturage.”

Avuga kandi ko abaturage badakwiye kujya gushaka serivisi hanze y’igihugu cyabo bityo ko bariho bakorana n’inzego zinyuranye kugira ngo serivisi zose umuturage yakenera azegerezwe.

Ku Mudugudu w’ikitegererezo wa Rubaya
Basuye n’isoko rigamije gufasha abaturage
Ikigo Nderabuzima kiri ku musozi cyasuwe

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI