Gen Khariffa Haftar wari umaze amasaha i Moscow mu Burusiya aho yari ari kumwe na bamwe mu bahagarariye Leta yemewe n’Umuryango mpuzamahanga ngo baganire uko hasinywa amasezerano y’agahenge, yatashye atayasinye.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ivuga ko iyo ariya masezerano aza gusinywa byari butange ikizere ko n’amasezerano arambye yo guhagarika intambara yari buzasinywe.
Gen Haftar yavuze ko abaye atashye kugira ngo abanze arebe uko byagenze mbere ubwo andi masezerano yo gutanga agahenge yasinywaga k’ubufatanye na Fayez- al Sarraj uyobora Guverinoma yamewe na UN yiswe head of the United Nations-recognized Government of National Accord (GNA).
Haftar avuga ko ibyanditse mu mbanziriza mushinga y’ariya masezerano bidaha umwanya ingabo ayoboye.
Ibiganiro byaberaga mu Burusiya bwaje nyuma y’uko Turikiya n’u Burusiya bisabye ko impande zishyamiranye zahagarika imirwano hakabaho ibiganiro.
Ibi byasabywe nyuma y’uko Ankara yohereje ingabo zayo i Tripoli kurinda ko Guverinoma yemewe na UN yahirikwa na Haftar, ibi zikaba zarabikoze nyuma y’uko ingabo za Haftar zigaruriye umugi wa Sirte, uyu ukaba ari uwa kabiri kuri Tripoli.
Al Jazeera
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW