Mu rugendo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko hagiye gufatwa ingamba zo kwishyuza abaturage bambuye Ibitaro, hakanishyurwa imyenda RSSB ifitiye ibitaro.

Yabivugiye mu rugendo Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo rugamije gukangurira abaturage kugira isuku n’umutekano w’Ubuzima bwabo.
Mu biganiro yagiranye n’Abayobozi bakuru b’Ibitaro byo muri iyi Ntara, bamugaragarije ko hari imyenda myinshi bafitiwe n’icyahoze ari mutuelle, hakaba n’indi mafaranga y’abaturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi ariko bakagenda batishyuye kubera ko kudatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhango Namanya William ati «Mitiweli idufitiye umwenda wa Miliyoni 67 zirenga, RSSB itubereyemo miliyoni 200 zisaga, uyu mwenda urasubiza ibitaro inyuma.»
Namanya yavuze ko hari miliyoni zirenga 75 Frw Ibitaro bifitiye Farumasi (Pharmacie) bashaka ko zihita zishyurwa kugira ngo zikomeze kubaha imiti.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yijeje aba bayobozi ko bagiye kureba uko bafatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo hakorwe urutonde rw’abaturage bose bambuye ibitaro kuko abo mu kiciro cya mbere bishyurirwa na Leta.
Yagize ati «Hagomba gukorwa ibarura hakamenyekana umubare w’abambuye ibitaro gusa ndumva tuzashyiramo imbaraga bishyure.»
Avuga ko hari amafaranga Leta iteganya gushyira muri Mitiweli adashingiye ku misanzu abaturage batanga, akavuga ko aya mafaranga azatuma ikigega cya Mitiweli kigira imbaraga kinatange umusaruro.
Gusa Gashumba yashimye igipimo cy’abamaze kwishyura imisanzu ya mitiweli mu Ntara y’Amajyepfo muri uyu mwaka, kuko bari ku ijanisha rya 85%.
Muri ibi biganiro, ntihatangajwe ingano y’umwenda wose abaturage na RSSB babereyemo ibitaro byo mu Majyepfo, usibye ko abayobozi bavuze ko nta bitaro bidafitiwe umwenda.
Kugira ngo politiki ya Mitiweli ibashe kunozwa, hari amafaranga make buri kinyabiziga kizajya gitanga cyaje gukorerwa isuzuma (Contrôle), hakiyongeraho ayo Sosiyete z’itumanaho zizajya zitanga, amabanki n’abantu ku giti cyabo bafite ubushake n’amikoro.






MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo