- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

UAE: Kagame yavuze uko u Rwanda ruhangana n’ubwinshi bw’abifuza gutura mu migi

Perezida Paul Kagame uri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE/ United Arab Emirates) mu nama yiga ku iterambere rirambye, yagaragaje uko u Rwanda ruri guhangana n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abava mu cyaro bajya gutura mu migi, avuga ko hari gutezwa imbere indi migi kandi ari yo abantu benshi bari guturamo cyane.

Perezida Kagame muri iki kiganiro yagaragaje uko u Rwanda ruri gukemura ikibazo cy’abava mu bice by’icyaro bajya mu migi

Muri iki kiganiro kibanze ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, Perezida Kagame yabajijwe ku kibazo cyugarije ibihugu byinshi ku Isi cyo kuba ababituye bifuza kujya gutura mu migi bava mu bice by’icyaro, avuga ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guhangana n’iki kibazo kandi ko buri gutanga umusaruro ushimishije.

Yagarutse ku ngufu ziri gushyirwa mu guteza imbere indi migi yunganira umurwa mukuru wa Kigali ubu hakaba hari igera ku munani ikomeje gukura.

Ati “Aho kugira ngo buri wese yumve ko yajya gutura mu murwa mukuru, abantu benshi ubu bari kujya gutura muri iyi migi iwunganira. Tubakangurira ko bazajya bahabona ibyo bakora mu bice by’icyaro.”

Yatanze urugero rw’ibyo abantu bashobora gukora bikabateza imbere batiriwe bajya kubikorera murwa mukuru nk’ubuhinzi ubu bwashowemo byinshi kuko ari na bwo butunze benshi mu Rwanda.

Ati “Ubuhinzi twabuvanye ku bwo kuba bwaba ubwo guhingira kurya tubushyira ku rwego rw’ubucuruzi ku buryo ubu abantu bari kubona umusaruro bajyana ku isoko bakabona amafaranga.”

Ngo ibi bituma abaturage batumva ko ubuzima bwiza buba mu murwa mukuru gusa.

Ati “Tweretse abaturage ko bashobora gukomeza kugira imibereho myiza bari mu bice by’icyaro nk’ubwo mu bice byo mu migi.”

 

Guca amasashi byazaniye Abanyarwanda amahirwe

Muri iki kiganiro cyagarutse ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, Perezida Kagame Paul yagarutse ku muco wamaze kwinjira mu banyarwanda wo kumva ko barebwa n’izi nshingano zo kwita ku bidukikije.

Perezida Kagame yavuze ko byose byahereye mu gushyiraho imirongo migari hifashishijwe ubushobozi buke bwabaga buhari.

Perezida Kagame uvuga ko byatangiye mu myaka 15 ishize, avuga ko igikomeye ari ugushyira imbere abaturage.

Ati “Mbere na mbere ni uburyo abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’ibintu byabaho, bimwe bashobora kubyirinda abandi ntibabibashe.”

Akomeza agira ati “Twatangiriye aho hafi amashyamba yacu yose yari yaracitse ndetse n’ibindi, dutangira dutera andi mashyama kandi mu gihe gito twari tumaze kongera kugira arenga 10% mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko u Rwanda rugenda runareba ibindi bintu byarufasha mu kubungabunga ibidukikije biri mu bushobozi bwarwo kandi bidahenze nko guca ikoreswa ry’amasashi kandi ko iki kemezo cyazanye andi mahirwe ku banyarwanda.

Ati “Ibi byatanze andi mahirwe ku ishoramari n’ubucuruzi mu gusimbura amasashi.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku gikorwa cy’Umuganda wa buri kwezi utuma hakorwa ibikorwa byo gusukura ibice binyuranye by’igihugu, avuga ko iki gikorwa cyaje mu rwego rwo gukomeza kwishakira ibisubizo.

Kagame uvuga ko ibi byose biva mu biganiro by’Abanyarwanda, agira ati “Mu by’ukuri ikiganiro cyaravugaga ngo dukeneye abaterankunga bo kuduha amafanga n’izindi nkunda zo gusukura ibice byacu? Twaravuze tuti oya, tugomba kwibungabungira ibidukikije byacu, aho ni ho dushobora kwiyubakira ikintu gishya, ikintu gitandukanye kandi kiza kurusha.”

Yanagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi mu iterambere rirambye, avuga ko n’ubundi byose bisaba ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage bakerekwa uruhare bakeneweho muri urwo rugendo.

Avuga kandi ko hanashyizweho gahunda y’imihigo, abayobozi kuva ku mu nzego z’ibanze kugeza hejuru bagahiga ibyo bazakora bijyanye n’intego n’ikerekezo biba byarashyizweho.

Perezida Kagame avuga ko abayobozi bafata igihe runaka bagahurira hamwe bagasuzuma niba ibyo biyemeje barabigeze cyangwa bitaragezweho bakareba n’ibibazo byabayemo ubundi bagafata umurongo w’ibindi bagomba kuzakora mu gihe kiri imbere.

Iki kiganiro Perezida Kagame yatanze cyakurikiwe n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW