- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Umugore w’uwahoze ari Vice Mayor yishinganishije kuri Perezida Kagame

Ku mugoroba wa kuri uyu wa mbere umugore w’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, abinyujije kuri Twiter yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amugaragariza ihohotera yakorewe n’umugabo we, asaba kwishinganisha.

Ku wa kane w’icyumweru gishize Ndabereye Augustin yajejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhoza aho yongeye gusaba kurekurwa akaburana ari hanze ku byaha aregwa birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye nyuma y’uko hari hashize igihe urubanza rwe rusubitswe.

Mu ibaruwa umugore we yanditse akoresheje amazina ya Kamariza Oliver yagaragajemo inshuro zose umugabo we yagiye amakubita, aho ngo yatangiye kumukubita bakiri mu kwezi kwa buki mu 2012, amuziza ko yaguze inyanya nyinshi.

Kamariza Oliver yavuze ko taliki 28/8/2019 umugabo we yamukubise bikomeya akamukomeretsa ndetse akanamupfura umusatsi, nibwo yahise atabwa muri yombi kugeza ubu akaba agifunze.

Yagize ati “Nyakubahwa Peresida, Mubyeyi wacu udahwema kwita ku baturage, ku barengana, ndi umubyeyi mushobora kuba mwarumvise mu binyamakuru nakubiswe nkanapfurwa imisatsi n’uwahoze ari V/Mayor.”

Uyu mugore agaragaza ko atewe  impungende n’uko umugabo we taliki 9 Mutarama 2020 yaburanye asaba kuzajya aburana ari hanze urubanza rukaba ruri busomwe uyu munsi.

Kamariza Oliver kuri Twitter yabwiye na Mme wa Perezida, Jeannette Kagame ko ahangayikishijwe no gusiga abana be bakiri bato bafite ihungabana batewe n’ihohotera Se yakoreye nyina bareba.

Ati “Nyakubahwa @FistladyRwanda Mama wacu, mubyeyi ukunda abana, nkaba mpangayikishijwe cyane n’umutekano w’abana bange bahungabanyijwe n’ibyo babonaga Se ankorera kuko bantabaye kenshi none nkaba ngiye kubasiga ari imfubyi.”

Yavuze ko ikibazo ke n’umugabo we, Abayobozi batandukanye b’Intara y’Amajyaruguru bakizi kuko ngo bagiye bagerageza kubunga no kubagira inama ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Uyu mugore kandi agaragaza ko umuryango w’umugabo we umuhoza ku nkeke umutegeka gufunguza umugabo we bamukangisha kumugirira nabi.

Abantu benshi ku kuri Twitter bagiye bagaragaza ko bababajwe n’ihohotera uyu mugore yakorewe n’uwo bashakanye, ndetse bakavuga ko Ndabereye Augustin ashobora kuba afite ikibazo cy’ “uburwayi bwo mu mutwe”.

Ibiro by’Ubushinjacyaha byahise bimusubiza ko atagomba kugira ubwoba ko iki kibazo Ubushinjacyaha Bukuru bukizi kandi buri kugikurikiranira hafi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we yamaze impungenge Kamaliza amubwira ko Police iri kumucungira umutekano.

Kuri Twitter yagize ati “Turakumenyesha ko Police irimo gukurikirana, ko ntawahungabanya ubuzima bwawe kandi nk’uko ubizi urubanza Umugabo wawe aregwamo rwagombaga gusomwa uyu munsi (tariki 14 Mutarama 2020) Parquet General irwimurira ku wa 29/01/2020 kuri Stade Ubworoherane.”

Ndabereye Augustin icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we arakemera, yagikoze ku wa 30 Kanama 2019 ahita atabwa muri yombi, agezwa mu Rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ku wa 10 Nzeri 2019 asabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW