Ejo kuwa Kabiri ku Murindi wa Kanombe, ahitwa Nyarugunga habereye impanuka aho ivatiri ya RAV yarimo Captaine Emmanuel Mutabazi yagonganye n’ikamyo y’umunya Tanzania, umushoferi w’iyi kamyo arapfa, kigingi we arakomereka. Capt Mutabazi nawe yakomeretse byoroheje.
Iriya kamyo ngo yaraguye hanyuma icyo yari yikoreye kigwa kuri coaster yerekezaga mu Giporoso, hakomereka byoroheje abantu 20 bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Seth Dusabe na Therese bari muri coaster nibo bakomeretse bikomeye. Hari n’umunyegare witwa Jean Damascene nawe wakomeretse.




Polisi yatabaye. Coaster yakubiswe na kontineri yari ivuye ku ikamyo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW