Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi avuga ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’amashuri yaka abanyeshuri amafaranga y’umurengera yo kugura ibikoresho by’ishuri.

Muri iyi minsi y’itangira ry’amashuri, bimwe mu bigo by’amashuri byagiye bigaragaza ibyangombwa bizwi nka ‘babyeyi’ biriho ibikoresho umwana akwiye kwinjirana mu kigo. Izi ‘babyeyi’ ziba ziriho amafaranga y’umurengera buri mubyeyi atapfa kubona.
Mu kiganiro umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yagiranye na Radio10, yavuze ko iki kibazo bagiye bacyumva ariko ko batakomeza kwihanganira ibi bisa nko gusahura ababyeyi.
Yagize ati “Ntabwo tubyemera natwe kandi izo babyeyi turazifite mu turere twese tuzi uko bimeze ntabwo turi bubyihanganire iyo ikibazo cyagaragaye kibinorwa umuti.”
Avuga ko bitumvikana kuba ibigo by’amashuri biri mu murenge umwe byakwaka amafaranga atandukanye mu gihe isoko ryabyo ari rimwe.
Dr Munyakazi uvuga ko iki kibazo kitari gikwiye kuba kigera ku rwego rwa Minisiteri mu gihe mu mirenge yose harimo abakozi bashinzwe uburezi no mu turere hakaba abashinzwe ubugenzuzi bw’amashuri ku buryo biriya bigo bitari bikwiye kuba birenga ku mabwiriza yashyizweho na MINEDUC.
Min. Dr Munyakazi kandi avuga ko ibigo by’amashuri bikwiye gufata ibyemezo byose byabanje kugirana ibiganiro n’ababyeyi babirereramo bakabanza kubyemera kandi bikanashyikirizwa ubuyobozi bw’uturere biherereyemo na bwo bukabanza kubyemezo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.
Komite z’ababyeyi zishyirwaho kugira ngo zireberere inyungu z’ababyeyi bose barerera mu bigo by’amashuri, na zo zimaze iminsi zivugwamo ibibazo ku buryo hari izikora mu nyungu z’ibigo by’amashuri aho kurengera bagenzi babo.
Min. Munyakazi ati “Ababyeyi bamenye ukuri kwabo cyangwa bazihindure bashyireho abakora mu nyungu zabo cyangwa hagire abadutungira urutoki batubwire ngo ‘dore dufite abaduhagarariye ariko ibyo twemeza bo bajya kumvikana n’abayobozi bagakora ibindi.”
Biriya bigo by’amashuri kandi bisaba abanyeshuri babyigamo ko biriya bikoresho bazabigurira ku bigo by’amashuri kandi biri ku giciro cyo hejuru.
Dr Munyakazi anenga ibi byemezo by’amashuri ariko ko n’ababyeyi bakwiye guhaguruka bakabyamagana.
Ati “Nk’ubu iyo umubyeyi abwiwe ngo ibyo usabwa byose ugomba kubigura ku ishuri, aho kugira ngo ikaramu ayigure ku ishuri imuhendukiye ahubwo ugasanga irakuba kabiri ugereranyije n’uko yakabaye ayigura muri butiki y’iwabo.”
Akomeza agira ati “Urambwira ko ibi umubyeyi adashobora guhaguruka akabyamagana, urambwira ko bidashoboka kuki wajya kugura ikaye ya 500 ku ishuri kandi uba tegetswe mu gihe iyo kaye igura 200.”
Dr Munyakazi avuga ko byaba byiza ibishoboye kuboneka ku mashuri byaboneka ariko ku giciro gito aho n’umubyeyi yumva ko aho kugura ibikoresho hanze yabigura ku ishuri kuko ari ho byoroheje.
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW