- Me Gisagara ati “Ntidukwiye kubashimira ko bemeye gukosora amakosa bakoze”
Umunyamategeko Me Richard Gisagara uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, avuga ko kuba Larousse yaremeye gukosora inyandiko yayo ipfobya Jenoside idakwiye kubishimirwa ahubwo ko ari iyo ikwiye gushimira Abanyarwanda bayeretse amakosa yakoze.

Larousse ni imwe mu nzu zikomeye mu Bufaranza zishyira hanze ibitabo, mu minsi ishize yashyize hanze inkoranyamagambo igenewe abato irimo imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko mu Rwanda habaye intambara yahuje Abahutu n’Abatutsi.
Abantu batandukanye n’imiryango barahagurutse bagaragaza ko banenga iriya nzu ndetse bayisaba gukosora iriya nyandiko yayo iyobya.
Me Richard Gisagara uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa na wo wanenze iriya nzu, yanayandikiye ayisaba gukosora iriya nyandiko yayo kuko ipfobya ibyabaye mu Rwanda kandi bikaba bishengura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi baruwa yari yandikiye iriya nzu tariki 02 Mutarama, yasubijwe tariki ya 09 Mutarama, Larousse ivuga ko yatunguwe n’iriya baruwa ya Gisagara ko itiyumvishaga uburemere bwa ririya kosa yakoze.
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Lisa Laik umunyamategeko wa Larousse, isoza yizeza Me Gisagara ko bazakosora iriya nyandiko mu Nkoranya itaha bazakoresha imvugo iboneye ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro yaraye agiranye n’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru, RBA, Me Gisagara yavuze ko nubwo biriya bisobanuro bidahagije ariko ari intambwe nziza Larousse iteye yo kwemera ko yakoze ikosa.
Ati “Ariko rero ndumva umuntu atabashimira kuko bakosoye amakosa bakoze ahubwo ndumva ari bo bagakwiye kudushimira ko twabibukije ko bagomba kwandika igitabo kijyanye n’ubuhanga dusanzwe tubaziho, ndumva ntawashimira kuba bemeye gukosora gusa ni byiza kuba bameye ko bitazongera kubaho ubutaha bazabikosora.”
Avuga kandi ko ibyo Larousse yamusubije na byo ubwabyo birimo urujijo kuko ivuga ko izakosora iriya nyandiko mu nkoranya yayo itaha.
Ati “Ikibazo ni ukumenya niba tuzategereza ko basohora ikindi gitabo gishyashya.”
Me Richard avuga ko mu nyandiko z’iriya nzu y’ibitabo zigaragaza ko badaha umwanya uhagije cyangwa ngo bahe agaciro ibyo bavuga ku Rwanda.
Ati “Haracyarimo ikintu cyo gupfobya ni yo mpamvu mvuga ko tutarekera iyo ngo twemere ibisobanuro baduhaye.”
Mu bisobanuro Larousse itanga, ivuga ko impamvu bakoresheje iriya mvugo ari ukorohereza abana bari hagati y’imyaka 7 na 11 bagenewe iriya nkoranya bityo ko iyo bakoresheje ari yo babasha kumva.
Nyamara mu nyandiko za Larouse zigaruka kuri Jenoside y’Abayahudi, ho bavuga ko ari Jenoside yakorewe Abayahudi.
Me Gisagara avuga ko ibi bigaragaza ko hakigaragaramo ikibazo cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ibyo bisobanuro batanga byo kuvuga ngo ntabwo abana bayumva tutayemeye kuko iyo bageze ku bandi barayivuga kandi abana bakayumva .”
Me Richard avuga ko batarafata ikemezo ngo barebe icyo bakora ariko ko umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa bari kuganira n’abahanga mu bijyanye na Jenoside kugira ngo bazarebe icyo bakora.
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW