Umuraperi akaba akora n’imideli Kanye West kuri uyu wa Gatatu yahagaritse imodoko ye ifite agaciro ka miliyoni Frw 200( ni ukuvuga ibihumbi $200) ategeka umurinzi we guha umusaza udafite aho akinga umusaya amafaranga. Kanye West uherutse kuba umurokore avuga koyamaze imyaka myinshi akorera satani ariko ubu yarahindutse.

Uyu muraperi w’imyaka 42 y’amavuko avuga ko yari abizi neza ko yahamawe n’Imana ariko ko
Satani atatumaga afata imyanzuro ikwiye.
TMZ ivuga ko muri iki gihe afite ikiganiro kivuga ku ijambo ry’Imana yise Sunday Service.
Kanye West amaze gutwara ibihembo bya Grammy Awards inshuro 21, akaba ari umwe mu baraperi bakomeye ku isi.
Mu Ugishyingo, 2019 yabwiye umupasiteri witwa Joel Osteen ati: “ Ndabizi ko nahamagawe n’Imana kera ariko Satani nawe ntiyari anyoroheye.”
Avuga ko ubwirasi n’ubwibone bwose bwamugaragaragaho butazongera ukundi, ubu ngo yabaye mushya.
West avuga ko ubu iyo ahagaze yumva yemye kandi ko ‘nta ntwaro izagarukira kumurwanya izamushobora kuko ari kumwe n’Imana’.
Avuga ko bisa n’aho sekibi ahaguruka agahamagara abantu bose bakomeye, baba abahanzi, abanyabugeni n’ubukorikori, abahanga imideri bose, ba rwiyemezamirimo, akababwira ati’ Mwese muhagurke muze munsange.”
Ku wa Gatandatu taliki 18, Mutarama, 2020 Kanye azifatanya n’abandi bavuga butumwa mu giterane kizabera ahitwa Sun Devil Stadium mu gace kitwa Tempe.
Ni igiterane kizamara amasaha icumi kikazaba kirimo abandi bavugabutumwa bakomeye nka
Ché Ahn, Lou Engle, Cindy Jacobs na Guillermo Maldonado.
Yaba Kanye na bariya bose bazifatanya muri kiriya gitaramo ni abashyigikiye Perezida Donald Trump.
Kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo umukobwa wa kabiri wa Kanye West na Kim Kardashian witwa Chicago yagize isabukuru y’imyaka ibiri amaze avutse.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW