- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Herman wasimbuye “Major Sankara” mu Nyeshyamba za FLN yeretswe Abanyamakuru

*Herman yari Umwarimu ageze mu Nyeshyamba yiha ipeti rya Capitaine
*Bafashwe mpiri mu bitero by’ingabo za FARDC zibaha u Rwanda

(VIDEO) Kuri iki gicamunsi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abagabo babiri, Herman Nsengimana na Théobald Mutarambirwa, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS-Imberakuri, bafatiwe muri D.R.Congo mu mitwe yitwaje intaro bazanwa mu Rwanda, ubu bararegwa iterabwoba.

Herman yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo mabi ku Rwanda

Herman yavuze ko yavuye mu Rwanda muri 2014 ajya kwihuza na Paul Rusesabagina, aza no kuba Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN nyuma y’uko uwazivugiraga, Nsabimana Callixte wiyise ‘Major Sankara’ yari amaze koherezwa mu Rwanda.

Bombi bari Abarimu i Nyanza, undi yigisha muri ETM i Kigali.

Ingabo za Congo zabahaye u Rwanda tariki 16 Ukuboza, 2019. Ubu bombi bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’Iterabwoba no, Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko abavugaga ko bariya bantu baburiwe irengero atari byo, agasaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha.

Avuga ko dosoye igiye gutangira gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaga.

Herman Nsengimana yanze kugaragara ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga yambaye imyambaro ya gisirikare, ashishikariza abantu kujya mu mutwe wa FLN yavugagaga ko abereye Umuvugizi nyuma y’uko Nsabimana Callixte wiyise ‘Major Sankara’ afashwe akoherezwa mu Rwanda [1].

Mu ijambo yavugiye muri Kigali Arena tariki 1 Mutarama 2020, yizihiza Umwaka Mushya, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bukomeye ku barwanya u Rwanda n’abatarukunda.

Ati “Muri uyu mwaka wa 2019 twateye intambwe nziza, ndende tugera kuri byinshi, turifuza gukomeza, …Abadakunda u Rwanda na bo babonye impamba yabo. Bo nta mahirwe bagira, nta n’ayo bagize, nta n’ayo bazagira, abo ntabwo ari ukubifuriza inabi ahubwo ni uko tubifuriza ineza bakanga kumva.”

Yavuze ko mu barwanya u Rwanda, bagererewe hakaba hasigaye nka 10%, kandi yabasezeranyije ko bazahura n’akaga.

Ati “Ikibazo kibaturukamo abo batifuriza ineza u Rwanda na cyo kimaze gukemuka, kiragenda gikemuka hasigaye nka 10%, ubwo na cyo kiraza gufata umurongo.”

 

Herman Nsengimana ari mu maboko y’Abapolisi, yambaye ishati itukura, na Théobald Mutarambirwa wari Umunyamabanga Mukuru wa PS-Imberakuri
Théobald Mutarambirwa yari Umwarimu muri ETM i Kigali arabireka ajya mu ishyamba
Herman Nsengimana ni we wari wasimbuye Nsabimana Callixte wihimbye Major Sankara ku mwanya wo Kuvugira inyeshyamba za FLN

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW