Miss Jolly Mutesi yasoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga muri Kaminuza ya Makerere aho yigaga muri gahunda y’iyakure.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020 ni bwo Miss Mutesi Jolly na bagenzi be barangije amasomo muri Makerere University bashyikirijwe impamyabumenyi zabo.
Ku butumwa yanyujije kuri Instagram, uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, yagaragaje ko atewe ishema no kuba arangije amashuri ye.
Yagize ati “Nta bundi buryo bwiza bwo gutangira umwaka wa 2020, ndumva nishimye ntewe ishema no kwiyita umulisansiye, nyuma y’imyaka ine yo gukora cyane gutakaza byinshi kugira ngo mbashe kugera ku rupapuro ruhenze mu buzima bwange.”
Yakomeje agira ati “Nababwira ko yari inzira ikomeye gusa mu kwihangana iyo witeguye neza ibidashoboka n’ibitunguranye iyo bije bisanga ntacyo ubyijeje.”
Mutesi Jolly avuga ko iyo asubije amaso inyuma abona ubwigenge mu mpande zose .
Yagize ati “Uyu munsi ntayandi makenga, ndiyemeza mu mutwe ko ari umwanya wo gutangira kwinjira mu masezerano n’imishinga y’umusaruro w’intangiriro y’ubuzima bushya.”
Kuri twitter ya Miss Rwanda bagaragaje ko batewe ishema no kuba uyu mukobwa ubu uri no mu bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa yasoje amashomo ye, bamwifuriza gukomeza gutera imbere.
Bagize abati “Iyo ubwiza buhuye n’ubwenge…”
Bamwifurije amahirwe masa mu buzima bushya atangiye bw’abarangije ikiciro cya kabairi cya kaminuza .
Bari “Ufite ahazaza heza.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW