Musenyeri wa Diyoseze ya Butare mu Bangilikani, Mgr Nathan Gasatura avuga ko kuba Police iza kwigishiriza Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ muri kiliziya atari ukwivanga kw’itorero kuko yaba inzego za Leta n’amadini bose bakorera abaturage.

Police y’u Rwanda iri mu bukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro bugamije kurwanya impanuka, muri iyi minsi iri gukorana n’amadini n’amatorero.
Ejo ku cyumweru ubu bukangurambaga bwageze mu itorero ryy’Abangilikani mu gihe ku cyumweru cyari cyabanje iyi gahunda yanyujije buriya butumwa muri kiliziya Gatulika.
Musenyeri Nathan Gasatura yabwiye abaturage ko polisi y’u Rwanda yiyemeje kubabwirira muri za Kiliziya n’insengero gahunda ya Gerayo Amahoro mu rwego rwo kuzuzanya n’abanyamadini kugira Umunyarwanda ufite idini abarizwamo agire ubuzima buzira impanuka.
Ati “Aba Bakristu nibo baturage b’u Rwanda, nibo Leta iyobora, nibo polisi, n’ingabo bakorera kandi nibo Meya na Guverineri bayobora, mbese twese tubahuriyeho…”
Avuga ko ubusanzwe mu nsengero bigisha amahoro,bityo ngo na gahunda ya Gerayo Amahoro bazakomeza kuyivuga kuko nayo ireba ubuzima.
Yemeza ko nk’uko basanzwe bavuga izindi gahunda za Leta, gahunda ya Gerayo Amahoro nayo batazayibagirwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro avuga ko iki cyumweru ari icya 36 hatangiye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.
Ngo kuva yatangira byagaragaye ko impanuka zagabanutse ku kigero kiza kandi ngo nikomeza bizarushaho kuba byiza ubuzima bw’abakoresha umuhanda bubungabungwe.
CIP Twajamahoro avuga ko Polisi yahisemo kujya mu nsengero kuko ari hamwe mu hantu hahurira abantu benshi kandi nabo bakoresha umuhanda, bityo kubasanga ahantu hamwe bakabahera ubutumwa hamwe ngo biroroha kandi bikagira icyo bigeraho.
Bamwe mu bakiristu bari aho babwiye Umuseke ko gusobanurirwa uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda ari ingenzi kuri bo.
Eric Nkurunziza ati “Kudusobanurira iyi gahunda ni ingenzi kuri twe, kuko usanga mu rusengero haba harimo abantu benshi kandi bose baba bakeneye kumenya uko umuhanda ukoreshwa.”
Polisi yasabye abagenda n’amaguru kutagira ibibarangaza igihe bari mu muhanda asaba abagenda bumva imiziki bakoresheje utwuma bashyira mu matwi kubireka kuko bishobora kubashyira mu kaga.
Isaba abatuye Huye n’abandi bose kujya banyura ku ruhande rw’ubumoso rw’umuhanda kugira ngo bagende bitegeye ibinyabiziga kuko iyi gitaye umuhanda umuntu aba akireba kurusha uko cyaza kimuturutse inyuma.
Ibyo byongera amahirwe yo kugihunga no kurokora impanuka kuko aba akireba.


UMUSEKE.RW/HUYE