- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Rubavu: CNLG yemeje ko imibiri yabonetse ku kibuga cy’indege ‘ari iy’abazize Jenoside’

Nyuma y’uko ahahoze ikibuga cy’indege cya Gisenyi habonetse imibiri bamwe bagashidikanye ko yaba ari iy’Abatutsi bazize Jenoside muri 1994, kuri uyu wa 19, Mutarama, 2020 Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) yabyemeje. Kugeza ubu imibiri imaze kuboneka hariya igera ku 141.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr Jean Damascene Bizimana hamwe n’abandi bayobozi ubwo basuraga ahabonetse imibiri muri Rubavu hafi y’ikibuga cy’indege

Ibimenyetso byagaragaye aho iriya mibiri iri byerekana ko abahiciwe barimo abagore, abana n’abagabo bajugunywa mu byobo bituriye kiriya kibuga cy’indege.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko hari imibiri myinshi itarigeze iboneka kuva mu 1994.

Muri kariya gace ho ngo umwihariko ni uko hari abasirikari kabuhariwe batorezwaga mu Bigogwe bishe Abatutsi benshi,  imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Dr Bizimana ko hari batutsi biciwe mu kigo cya gisirikari cya Butotori ahahoze ari kwa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda kugeza ubu hakaba  nta rengero ryabo riramenyekana.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wari kumwe na Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko ubu hagiye kurebwa itariki imibiri yabonetse hariya yazashyingurirwaho, ariko ko hagomba gushakishwa amakuru y’ahandi yaba iri.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura Gisenyi bavuga ko Abatutsi batangiye kwicwa mbere y’umwaka wa 1994 abenshi baburiwe irengero kuko bajyanwaga mu bigo bya Gisirikari babita ibyitso ntibagaruke.

Abenshi ngo biciwe muri Komini  Mutura, Kanama na Karago.

Patrick Maisha

UMUSEKE/Rubavu