- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Abategura Miss Rwanda barasaba abakobwa kutazamo bafite intego yo kwamamara

Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, asaba abakobwa baza muri iri rushanwa kutaza bashyize imbere inyungu zo kuzamamara.

Ishimwe Dieudonne utegura Miss Rwanda agira inama abakobwa baza muri iri rushanwa

Ishimwe avuga ko Miss Rwanda itanga amahirwe ku bakobwa bose kandi ko abagize amahirwe yo kugira ibyiciro bageramo muri iri rushanwa bigira icyo bibamarira kijyanye n’iterambere ryabo.

Asaba abakobwa bazamo kuza bafite intego ifatika yo kugira icyo bamarira bagenzi babo b’abakobwa n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Jyamo tuagamije kuba umusitari, jyamo ufite intego ufite icyo ugamije kugeraho, watambuka amajonjora ukagera kuri  preselection,  wagera final aho wagera hose waragiyemo ufite intego bifite icyo byagufasha.”

Yanagiriye inama abakobwa bitabira Miss Rwanda, avuga ko ibanga rya mbere ryo kugera kure ari ukwigirira ikizere.

Iri rushanwa riri no kuba, rigeze mu kiciro cya kabiri nyuma y’amajonjora y’abazahagararira intare enye n’Umujyi wa Kigali yasize habonetse abakobwa 54 bagomba kuzavamo abazajya mu mwiherero.

Ishimwe avuga ko aya majonjora yagenze neza kuko n’ubwitabire bw’abakobwa bwazamutse ugereranyije n’uko bwari bumeze mu bihe byatambutse.

Ati “Ibi bigaragaza ko guteza imbere umukobwa mu Rwanda bihagaze neza biri kubyara umusaruro.”

Avugako abakobwa bitabiriye amajonjora y’intara n’Umujyi wa Kigali, 70 % yabo bageragereje amahirwe y’aho batuye.

Igikorwa cyo gutoranya abazajya mu mwiherero giteganyijwe kuba tariki ya 01 Gashyantare.

Abakobwa 54 bavuye mu majonjora barimo 20 bavuye mu mujyi wa Kigali, [1] mu ntara y’Iburasirazuba hakaba haravuye abakobwa 15, [2] mu majyepfo hakaba harazamutse abakobwa barindwi [3] mu ntara y’Iburengerazuba ho hakaba haravuye batandatu no mu Majyaruguru hakaba harazamutse abakobwa batandatu.

Nicholas YUSUF
UMUSEKE.RW