- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Rwamagana: Abaturage 4 bararashwe barapfa, ngo “bibaga mazutu y’Abashinwa”

Inkuru yo kuraswa kw’abo baturage yamenyekanye kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020, ivuga ko abo baturage barashwe n’ “Abasilikare”, gusa Umuvugizi wa RDF yabwiye Umuseke ko atabizi.

 

Umwe mu bakora mu nzego z’umutekano tumubajije iby’aya makuru, yatubwiye kubaza abamukuriye.

Amakuru avuga ko bariya baturage bahagaritswe n’abasirikare “bikekwa ko bari muri gahunda yo kwiba mazout” ku rugomero rwubakwa n’Abashinwa i Nyakariro mu Karere ka Rwamagana ngo aho guhagarara bashaka kubarwanya, “barabarasa”.

Kuri telefoni, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt.Col Munyengango yabwiye Umuseke ko amakuru yo kuraswa kwa bariya baturage bane hari undi wayamubajije ko ariko ntacyo ayaziho.

Ati “Amakuru ntabwo nyazi, sinzi n’undi wabimbajije,…Sinjya mpisha amakuru, urambaza nk’aho ubizi kandi jye ntabyo nzi.”

Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye Umuseke ko abaturage barashwe mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere.

Ati “Barashwe mu ijoro ry’umunsi w’ejo (ku cyumweru hashyira ku wa mbere).”

Abaturage bakunze gukangurirwa kutarwanya abashinzwe umutekano cyangwa bakinisha kwiruka igihe babahagaritse. [1]

UMUSEKE.RW