- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Younger w’Agasobanuye ngo yashakanye Imana umwete, arasaba abandi kumuyoboka

Thomas Nkusi wamamaye nka Younger muri filimi zisobanuye mu Kinyarwanda zizwi nk’Agasobanuye avuga ko yashatse Imana ashyizeho umwete na yo ikamwireke, none akaba asaba abandi bantu gushakisha Imana kuko ishobora byose.

Younger wamamaye muri film z’agasobanuye

Younger uvuga ko n’ubwo atigisha ijambo ry’Imana ariko ngo amaze kubona imbaraga zayo.

Ngo yamaze igihe ashaka ubuntu bw’Imana na yo ntiyamutenguha igera igihe iramwiyereka ku buryo ubu ari umuhamya wo guhamya ko Imana ishobora byose.

Ati “Mutangire mushakane Imana umwete nk’uko nanjye nayishatse izabakiza, nayishatse nyishaka iranyiyereka.”

Avuga ko umuntu ushaka Imana agomba guca bugufi, akemera gusaba imbabazi mu gihe yanyuze mu nzira zidakwiye.

Uyumugabo wakunzwe kubera uburyo yasobanuraga film ashyiramo amaringushyo menshi, avuga ko ababazwa n’abari kubyiruko bakomeje kwijandika mu bibi muri iki gihe.

Asaba abantu guhagarika ingeso mbi zirimo ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge biri kubata benshi.

Younger umaze igihe ahagaritse ibyo gusobanura film, avuga ko yabivuyemo burundu nubwo yabikundaga cyane.

Ati “Simbikurikirana, simbireba, simbyumva ntakintu na kimwe nabona mbivugaho.”

Umwuga wo gusobanura film yawusigiye abavandimwe be Junior Giti na Sankara bari mu bagezweho muri iki gihe.

Nicholas YUSUF
UMUSEKE.RW