- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Dr Vuningoma wayoboraga RALC azashyingurwa ku wa gatandatu

Dr. Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshingwabukorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) akaba yaratabarutse ku wa mbere w’iki cyumweru azize uburwayi, umuryango we watangaje ko azashyingurwa tariki ya 25/01/2020.

Dr Vuningoma James yari umwe mu baharanira ko Ikinyarwanda gihabwa agaciro

Kuri gahunda y’imihango izabanziriza kumushyingura, mu gitondo Saa mbiri n’igice (8h30 a.m) gufata umurambo ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Saa tanu (11h00 a.m) kugera saa sita (12h00 p.m) hazabo gusezera ku murambo mu rugo rwe Kacyiru.

Saa saba (13h00 p.m) kugera saa kenda hazabaho isengesho ryo kumusabira mu rusengero  rw’Abangirikani i Remera mu Giporoso.

Saa kumi (16h00 p.m) nibwo azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Umuryango wa Dr. Vuningoma James ukomeje gushimira buri wese wakomeje kubihanganisha muri ibi bihe bikomeye barimo byo kubura umubeyi wabo.

Dr Vuningoma James yayoboye Inteko nyarwanda y’Ururimi n’umuco (RALC) kuva muri 2012 kugeza atabarutse.    [1]

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW