Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu hakorwa ibizamini by’ubwarimu mu mashuli abanza n’ayisumbuye ndetse bamwe bagiye no mu kazi mu ntangiriro z’iki gihembwe, mu Karere ka Karongi ariko hari abakoze ibizamini ndetse baratsinda ariko bangirwa kujya mu kazi.
Akarere kavuga ko kashakaga abize kwihangira imirimo (Entrepreneurship), ariko mu gukoresha ikizamini cy’akazi bakira abize (Business studies) bityo ko nubwo batsinze ikizamini ntibahabwa akazi kuko ba bahisemo bibeshye.
Aba batsinze bamaze iminsi bazindukira ku Biro by’Akarere ka Karongi bavuga ko amakosa atari ayabo.
Umwe muri bo utashatse ko tumuvuga amazina avuga ko ikosa atari iryabo kuko batanze ibisabwa kimwe n’abandi kandi baratoranywa mu bujuje ibyangombwa, ndetse no mu kizamini baba abambere bagitsinze, bityo akaba atumva ukuntu watsinda ikizamini ku bintu utize kandi ukabona amanota aruta ay’ababyize.
Ati “Twatanze ibyangombwa nk’abandi, twaje twiyizeye kuko muri Business twigamo n’iryo somo (Entrepreneurship) kandi ku buryo buteganywa n’itegeko ntitwabahaye inyandiko mpimbano ngo tuvuge ko twabanyuze mu rihumye, ubu akazi karabuze ibaze gutsinda noneho ngo ntako baguhaye.”
Uyu wari watsinze ikizamini avuga ko ubuyobozi mu bindi byatumye badahabwa akazi, ngo bavugaga ko bize muri Kaminuza ya PIASS.
Dr Nsengimana Elisee uyubora Kaminuza ya PIASS aganira n’Umuseke, avuga ko bitumvikana ukuntu Akarere kavuga ko abakozi bako bibeshye guhitamo abize iwacu, impamyabumenyi zabo bakazisuzuma nyuma bakabemerera gukora Ikizamini ndetse bakanagitsinda ku kigero gishimishe nyuma ngo ntibize Entrepreneurship muri Business Studies.
Ati “Tuyigisha ku kigero gisabwa “Credit” (amasaha agenwa ku isomo) zose baraziga, sinumva ukuntu umuntu utarize isomo aritsinda akaba uwa mbere, ikindi kandi mu Turere barabemeye abatsinze bari mu kazi. Turakomeza kuganira n’Akarere ka Karongi.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Karongi, MUKASE Valentine avuga ko abahisemo aba bakozi bakoze amakosa yo kubibeshyaho nubwo batsinze ikizamini, ngo sibo bashakwaga.
Ati “Nibyo koko aba bantu barahari, itsinda ryabatoranyije habayeho kwibeshya babaca mu rihumye, ntabwo twari kubona habayeho amakosa ngo tuyakomeze, twahisemo kubahagarika bataragera mu kazi.”
Avuga ko Akarere gafite ikibazo cy’Abarimu, ngo yari amahirwe yo kubabona.
Yagize ati “Abakoze amakosa yo kubahitamo twarabandikiye ngo batange ibisobanuro, natwe turabyemera ko abakoze nta kosa bafite ariko bize “Business Studies” kandi dukenye abize Entrepreneurship.”
Kubera iyo mpamvu, ngo imyanya y’akazi igiye gusubizwa ku isoko, akabagira inama yo kuzatanga dosiye bagakora ibijyanye n’ibyo bize.
Kugeza ubu aba bafite ikibazo bavuga ko nta munsi w’ubusa batirirwa ku Karere baje kubaza ikibazo cyabo ariko ntihagire ugikemura.
Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW