Flavia Uwizeye witeguraga kurangiza Kaminuza muri Gicurasi, 2020 yaraye anyereye mu bwogero (douche) yitura hasi bimuviramo urupfu. Yigaga muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ubukungu n’ikoranabuhanga( University of Tourism and Business Studies).

Uwizeye kandi ngo yari amaze amezi ane akoze ubukwe, akaba yari atuye hafi ya Kaminuza yigagaho.
Umuyobozi w’abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza, Viateur Nyiribakwe yabwiye Umuseke ko Uwizeye yari mu banyeshuri biteguraga kuzarangiza amasomo uyu mwaka.
Amakuru avuga ko Flavia Uwizeye akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, ababyeyi be batashye mu Rwanda baturutse Tanzania.
Viateur Nyiribakwe avuga ko umurambo w’Uwizeye wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gusuzumwa.
We na bagenzi biganaga biteguraga kuzarangiza amasomo taliki 07 Gicurasi, 2020.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW