- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Musanze: Umuntu wa 2 yapfuye mu batemwe n’umugabo bivugwa ko “arwaye mu mutwe”

Update: Guverineri w’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye Umunyamakuru Jean Paul NKUNDINEZA w’Umuseke ko umwe mu batemwe agakomereka mu mutwe yageze i Kigali agwa kwa muganga, ndetse ngo hari undi waciwe akaboko n’uwo baca akaguru muri bariya batemwe.

Yavuze ko uriya muntu yigeze kurwara mu mutwe, atema ibintu, atwara ihene, abantu baramuhunga nyuma baramuvuza arakira, ngo iyo myitwarire yayigize kabiri.

Ati “Ntabwo ari ubwa mbere, yatemye imyaka, atema ihene abantu barahunga, icyo gihe ntiyatemye abantu, Polisi ikamufata ikamujyana… n’ubu aho ari kuri RIB aravuga ngo nabatemye gusa nta kindi.”

Uyu mugabo yatemye abantu 7 umwe w’umukecuru ahita apfa, uriya wa kabiri wapfiriye kwa muganga ni umwuzukuru w’uriya mukecuru.

 

INKURU YA KARE: Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, umugabo bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu barindwi, umukecuru wahise apfa n’abandi baje gutabara barimo umuhungu we, n’umukazana w’uriya mukecuru n’umwuzukuru we.

Uwatemye bariya bantu 7 yaje gutabwa muri yombi

Byabereye mu Kagari ka Migeshi ahagana saa yine n’igice z’igitondo (10h30 a.m) kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2020.

Uyu mugabo witwa Nsabiyera afite imyaka 35 yageze mu rugo rw’umukecuru witwa Nyirabatezi Sarah aramutema, mu gihe umuhungu we n’umukazana we bari kumwe n’undi mwana wabo baje gutabara na bo arabatema.

Umukecuru yahise apfa, mu gihe abandi batandatu biganjemo abo mu muryango we (umuhungu, umukaza n’umwuzukuru w’imyaka 10) n’abandi baje gutabara bakomeretse bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Uwakoze biriya afite abana bane, yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse yajyaga afata imiti kwa muganga, rimwe na rimwe akagira agahenge agakora akazi gasanzwe.

Bamwe mu baturage bamuzi bavuga ko nta bindi bibazo by’amakimbirane bari bafitanye ariko ngo kenshi yajyaga ahigira kuzagirira nabi uriya mukecuru.

Mukaruyenzi, ni umukobwa w’uriya mukecuru wishwe atemwe, yagize ati: “Nageze hano nsanga umukecuru wange yamaze gushiramo umwuka, abandi babajyanye ku Bitaro, uwabikoze nta kibazo nzi twari dufitanye, nta rubanza twigeze kuburana, nta rubibi twari duhuje, nta n’ideni nzi twaba tumurimo ku buryo yakora amahano ameze gutya.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kenshi uyu mugabo yajyaga afatwa n’uburwayi akibasira uyu mukecuru amubwira ko azamugirira nabi.

Umwe muri bo ati: “Yafatwaga n’uburwayi akaza yivuga ko azabaho ari uko umukecuru atakiriho, kubera ko hari umuhungu w’uyu mukecuru waguze amasambu yo mu miryango ye. Niba rero yarananiwe kubyihanganira bikamutera inzika bigera n’aho atemagura abantu muri ubu buryo, sinzi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Uwabera Alice yavuze ko Nsabiyera afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yavuze ko amakuru bafite ari uko yajyaga afata imiti mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, akagira agahenge.

Ngo no ku munsi w’ejo, uriya mugabo yiriwe mu kazi k’ibiraka bisanzwe ariko bakaba batunguwe no kubona mu gitondo akora amahano.

Ati: “Uyu mugabo yari asanzwe yivuza uburwayi bwo mu mutwe afata imiti, yajyaga agira agahenge agakomeza imirimo bisanzwe, n’ejo hari ibiraka yiriwemo byo gutunda ibiti. Birababaje kubona ahitanye ubuzima bwa nyakwigendera akagira n’abo akomeretsa mu buryo bukomeye, twihanganishije imiryango kandi tuboneyeho no guhumuriza abaturage bose muri rusange.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yabwiye Kigali Today ko uyu mugabo yahise ashyikirizwa inzego, Polisi na RIB. Ngo icyo bagiye gukora ni ukubanza kumujyana kwa muganga agakorerwa isuzumwa no kuvurwa.

Ati: “Twamaze kumufata ubu tugiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere agezwe kwa muganga, kuko na we ubwe arwaye mu mutwe, abafite ibibazo nk’ibi by’uburwayi bwo mu mutwe kandi bizwi neza ntabwo ari byiza kubiceceka.”

Avuga ko bene bariya barwaye mu mutwe bakwiye gutangwaho amakuru, bagakurikiranwa kugeza ubwo abaganga bemeje ko yakize neza, akabona gusubira mu muryango.

Abakomeretse barimo abantu babiri uyu mugabo yatemye bikomeye mu mutwe. Abandi ngo n’ubwo batemwe ku bindi bice by’umubiri ngo na bo bakomeretse bikabije ku buryo hari n’abashobora koherezwa muri CHUK.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we avuga ko uriya mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, akavuga ko ibyo yakoze bibabaje.

Yavuze ko abakomeretse bajyanywe kwamuganga, kandi ngo abafite ubwishingizi barabukoresha bivuza, abatabufite ubuyobozi buzafasha mu kubavuza.

KigaliToday

UMUSEKE.RW